Haravugwa umunyeshuri “washatse kuroga bagenzi be”

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
G.S Mwito kigamo abanyeshuri bava mu mirenge ya Bushenge na Shangi

Nyamasheke: Inzego z’ubuyobozi bwa Leta zagiye kuganiriza abanyeshuri bo kuri GS Mwito mu karere ka Nyamasheke nyuma y’uko hari umunyeshuri wafatanywe “ibyo bakeka ko ari uburozi”.

Ni mu mudugudu wa Rwumuyaga, Akagari ka Karusimbi, mu murenge wa Bushenge, Akarere ka Nyamasheke, mu ntara  y’Iburengerazuba, niho havugwa umunyeshuri washatse kuroga bagenzi be.

Byabaye ku wa Mbere tariki ya 07 Ukakira 2024, uyu munyeshuri wiga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza, mu kigo cya GS Mwito yafatanywe ibyo bagenzi be baketse ko ari uburozi.

Bamwe mu barimu bo muri iki kigo babwiye UMUSEKE ko uwo mwana bamwigisha mu mashuri abanza.

Umwe ati “Uwo munyeshuri yiga mu mwaka wa Kane hano mu kigo, hari utuntu bamufatanye baracyabikurikirana, ngo yari kubiha abamujyanye agapira (itenesi abana bakinisha)”.

Undi mwarimu nawe avuga ko babimenyshejwe n’abanyeshuri.

Ati “Byabaye ku wa Mbere twabibwiwe n’abanyeshuri, turareba dusanga afite utuntu tubumbye nk’amabiye turimo ubwoya, ntabwo turamenya ibyo ari byo.”

Habimana Samuel Seth, umuyobozi wa G.S Mwito yabwiye UMUSEKE ko hari ibyo babonye bidasobanutse, babishyikiriza Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB Sitasiyo ya Shangi.

Yakomeje avuga ko nta mwuka mubi uri mu kigo, ko inzego za Leta zaganirije abanyeshuri, zemeza ko uwagaragayeho biriya ashakirwa irindi shuri.

- Advertisement -

Ati “Twarabibonye bidasobanutse tubishyikiriza RIB, biracyari mu iperereza. Inzego za Leta zaje kuganiriza abanyeshuri, hemejwe ko uwo munyeshuri azajyanwa kwiga ahandi.”

G.S Mwito yigamo abanyeshuri bava mu Mirenge ya Bushenge na Shangi yo mu Karere ka Nyamasheke.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW i NYAMASHEKE

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *