Chorale Christus Regnat iri mu myiteguro ya nyuma y’igitaramo ‘i Bweranganzo’ kigiye kuba ku nshuro ya kabiri, yatangaje ko iki kizaba gifite umwihariko wo gufasha abana batishoboye batabasha kubona ifunguro rya Saa Sita ku ishuri.
Ni ku nshuro ya kabiri igitaramo ‘i Bweranganzo’ kigiye kuba, icy’uyu mwaka kizaba ku wa 3 Ugushyingo 2024 guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Lemigo Hotel.
Mu kiganiro cyihariye na UMUSEKE, Jean Paul Mbarushima uyobora Chorale Christus Regnat yavuze ko iki gitaramo kizaba gifite umwihariko wo kuba kisumbuye ku cyabaye icya mbere.
Avuga ko icy’uyu mwaka cyafashwe nk’igitaramo cyo kudashimisha gusa ahubwo ari no gufasha abana batishoboye.
Ati ” Ntabwo twashatse ko iki gitaramo kizaba icyo gushimisha abantu gusa, ahubwo kibe n’uburyo bwo gufasha abana batishoboye cyane cyane ba hano kuri Saint Famille no kuri Joke batabasha kubona amafunguro ya saa Sita n’ibikoresho by’ishuri.”
Yasobanuye ko impamvu yo guhitamo gufasha abana biga kuri icyo kigo ari uko bahura na bo cyane kuko ariho Chorale yabo ikorera imyitozo ko bityo bazi ibibazo bafite.
Ati” Turifuza ko ubutaha twazaguka tukajya no mu Ntara, uko ubushobozi buzagenda buboneka.”
Mbarushima avuga ko abazitabira igitaramo ‘i Bweranganzo’ bazaryoherwa n’indirimbo zizaririmbwa mu ndimi zinyuranye ziri no mu njyana ndengamipaka.
Abakunda gucinya umudiho mu njyana Nyarwanda cyangwa se Gakondo nabo, batekerejweho kuko hazariribwa indirimbo za Rugamba Cyprian ndetse n’abakunda kwidagadura mu zindi njyana nabo barahishiwe.
- Advertisement -
Kugura amatike birakorerwa ku rubuga: www.event.christusregnat.rw hanyuma ugakurikiza amabwiriza cyangwa ugakanda *797*50*2*55# aho amatike yashyizwe mu byiciro 2.
Hari itike ya 20,000 frw ndetse n’itike ya 10,000 frw.
Chorale Christus Regnat iteguye iki gitaramo mu gihe ikomeje kubakira ku ntego yo gukomeza gusigasira no guteza imbere Muzika iririmbye neza; gufasha abantu kuruhuka no gusabana.
Chorale Christus Regnat igiye kwizihiza imyaka 18 aho yavukiye muri Christus Center.
Byarakomeje biva ku kuririmba indirimbo zo mu gitabo zitanditse ku manota, bagenda babigisha n’izifite amanota bakuraga hirya no hino mu y’andi makorali cyane cyane ayaririmbaga mu rurimi rw’igifaransa.
Yamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Kuzwa Iteka’, ‘Twarakuyobotse’, ‘Igipimo cy’Urukundo’, ‘Mama Shenge’ n’izindi.
UMUSEKE.RW