Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Ingimbi zitarengeje imyaka 20, yanganyije 0-0 na Kenya y’Abatarengeje imyaka 20 mu mukino wa Kabiri w’irushanwa ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2025 [Africa Cup of Nation Cecafa Qualifiers].
Ni umukino watangiye Saa Cyenda z’amanywa za Kigali, ubera kuri Stade ya KMC. Ni imikino iri kubera mu gihugu cya Tanzania mu mujyi wa Dar Es Salaam.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 20, yari yagaruye kapiteni wa yo, Iradukunda Pascal utarakinnye umukino wa mbere kubera uburwayi bwa malariya yari afite.
Umutoza, Nshimiyimana Eric kandi, yari yakoze impinduka mu izamu, akuramo Ruhamyankiko Yvan wari wasimbuwe na Habineza Fils wanagize umukino mwiza n’ubwo batatsinze.
Ikipe ya Kenya U20, yashoboraga kubona igitego ku munota wa 32 w’umukino ariko Louise Ingavi ashyira umupira ku ruhande rw’izamu ryari rihagazemo Habineza.
Uko iminota yicumaga, ni ko abasore b’u Rwanda bakomezaga guhererekanya neza ariko kubona izamu bikomeza kuba ingorabahizi, cyane ko ba myugariro ba Kenya batari biteguye kugira ikosa bakora.
Iminota 45 y’igice cya mbere, yarangiye nta kipe ibashije kubona izamu ry’indi. Bakigaruka mu gice cya Kabiri, Kenya yari hejuru ndetse ifite inyota yo gushaka igitego ariko Fils akomeza kuyibera ibamba.
Ku munota wa 60 w’umukino, Habineza yakuyemo umupira ukomeye washoboraga guhesha Kenya igitego. Mu yindi minota itanu yakurikiyeho, u Rwanda rwasatiriwe cyane ariko umunyezamu wa rwo akomeza kubyitwaramo neza.
Amakipe yombi yakomeje gucungana, umukino urangira aguye miswi nta yibashije kubona izamu ry’indi. Uku kunganya kwatumye u Rwanda rubona inota rimwe mu mikino ibiri mu gihe Kenya yo yagize amanota ane nyuma yo gutsinda Tanzania umukino wa mbere.
- Advertisement -
Undi mukino wo muri iri tsinda rya mbere [A], wahuje Tanzania na Sudan, maze na zo zinganya 0-0. U Rwanda ruzagaruka mu kibuga ku cyumweru tariki ya 13 Ukwakira rukina na Tanzania Saa moya z’ijoro za Tanzania kuri Azam Complex.
UMUSEKE.RW