Igisirikare cya Isreal cyatangaje ko cyarashe muri Iran mu bitero byari bigamije gusenya ibigo bikora misile n’ahari intwaro zirinda ikirere.
Intambara ikomeje gututumba hagati y’ubutegetsi bwa Iran n’ubwa Israel bapfa ko umwe ashinja undi gushaka kuzamusiba ku ikarita y’Isi.
Israel ishinja Iran ko ishaka kuzayisenya ikoreseheje imitwe yitwaje intwaro irimo Hezbollah ikorera muri Libani na Hamas yo muri Palesitine mu ntara ya Gaza.
Iran nayo ivuga ko itakwicara ngo ireberere ibikorwa bya Isreal bigamije kurimbura Abarabu mu Burasirazuba bwo hagati.
Amambombe yirirwa yambukiranya imipaka, nubwo ibi bihugu bidahuje imbibi z’ubutaka, ingabo z’ibihugu byombi zikunda kurasana zikoresheje misile na Dorone.
Tariki ya 1 Ukwakira 2024, ingabo za Iran zarashe misile zirenga 180 muri Iran mu mijyi irimo Tel Aviv na Jerusalem, gusa ntizagira byinshi zangiza kuko ibihugu by’inshuti za isreal zafashije israel gusama misile nyinshi.
Icyo gihe ubutegetsi bwa Irani bwavuze ko ibi bitero byari mu mugambi wo guhora ku rupfu rwa Hassan Nasrallah wayoboraga Hezbollah na Ismail Haniyeh wayoboraga Hamas wiciwe i Tehran muri Iran.
Kuva icyo gihe ubutegetsi bwa Iran nabwo bwavuze ko buzihorera bugaca agasuzuguro ka Israel.
Mu ijro ryo ku wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2024, ingabo za israel zarashe ibusasu muri Iran “zifite igipimo ku bigo bikora misile n’ubwirinzi bw’ikirere.
- Advertisement -
Iran yo yavuze ko ibyo bitero byagabwe mu Ntara eshatu za Tehran, Ilam na Khuzestan, “bikangiza ibintu bike”
Leta Zunze Ubumwe za Amerika isanzwe ari inshuti n’umufatanyabikorwa wa Israel zavuze ko ibyo bitero byari “iby’imyitozo yo kwirengera”.
THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW