KAGAME yashimye Amb Col (Rtd) Dr Karemera mu gutuma Abanyarwanda bataba impunzi

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashimye uruhare rwa Amb Col (Rtd) Dr Karemera mu gutuma Abanyarwanda bari barahejwe mu gihugu cyabo bongera gutaha.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ukwakira 2024, mu muhango wo guherekeza Amb Col (Rtd) Dr Karemera uherutse kwitaba Imana.

Ni umuhango witabiriwe n’abantu batandukanye barimo abo mu muryango we, abo munzego z’ubuyobozi n’abandi batandukanye.

Perezida Kagame yavuze ko Amb Col (Rtd) Dr Karemera ari mu ba mbere batekereje gushaka uko Abanyarwanda bari barahejwe mu gihugu bataha.

Ati “Karemera yabaye mu ba mbere bagize ibitekerezo byo gushaka uko Abanyarwanda cyane cyane abari hanze y’Igihugu turi impunzi, icyakorwa kugira ngo abantu basubire mu Rwanda. Hagiye habaho ibice byinshi byo gushakisha, cyane cyane byatangiye muri za 1979 aho ngaho, Karemera rero yabaga ahari muri ibyo byose, yari mu batekerezaga ibyo.”

Yavuze ubwo hatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990, Amb Col (Rtd) Dr Karemera, ari mu barutangiye kandi ko yakomeje kugaragaza umuhate we mu kubaka igihugu.

Ati “Byaje kuvugwa ko imirimo yagiye akora itandukanye ari ukuba Minisitiri yabaye muri minisiteri zitandukanye cyane ubuzima n’uburezi no kuba Ambasaderi no kuba Senateri n’ibindi byose, ibyo ni uruhare runini yagize.”

Perezida Kagame yavuze ko nubwo Amb Col (Rtd) Karemera atabarutse, ariko agiye yaramaze kubona ibyo yaharaniye.

Ati “N’ubwo atagifite ubuzima bwe kuri uyu munsi, agiye yaragize igihe cyo kubona ibyavuye mu mbaraga, mu byo yagizemo uruhare uyu munsi birahari, abisize ejo bundi ariko mbere yaho yarabibonaga, yarabibonye, igihugu aho cyavuye arahazi, aho cyari kigeze asize abibonye, asize abizi.”

- Advertisement -

Yavuze ko Amb Col (Rtd) Dr Karemera yari umuntu witanga, agakorana n’abandi, akagira umuryango inshuti kandi mu byo FPR Inkotanyi yanyuzemo, yagiye abyitwaramo neza byose.

Abayobozi bitabiriye umuhango wo kumuherekeza
Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yakoze mu nzego zitandukanye z’Igihugu
Bamwe mu bo muryango we bitabiriye umuhango wo kumuherekeza
Yasize urwibutso mu bayobozi n’abandi batandukanye

UMUSEKE.RW