Kenya: Abadepite bemeje ko Visi-Perezida yeguzwa

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Dr Rigathi Gachagua

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 8 Ukwakira 2014, Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya batoye umwanzuro wo kweguza Visi Perezida w’icyo gihugu, Dr Rigathi Gachagua.

Ni umwanzuro watowe n’Abadepite 281 kandi hari hakenewe Abadepite 233 bonyine, mu gihe abandi 44 batoye Oya.

Kugira ngo uyu mutegetsi wa kabiri yeguzwe, ni Abasenateri bazabifatira umwanzuro mu gihe kitarenze iminsi irindwi, uhereye igihe bazamenyesherezwa uyu manzuro.

Moses Wetang’ula uyobora Abadepite ba Kenya yavuze ko ‘igikurikiyeho ari ugutegura inyandiko zikenewe zigashyikirizwa Amason Kingi uyobora Sena.’

Iki gitekerezo cyo kweguza nimero ya kabiri mu gihugu cyari kimaze igihe nyuma y’uko Visi Perezida Dr Rigathi Gachagua, gusuzugura Umukuru w’Igihugu Perezida William Ruto.

Ashinjwa kandi irondabwoko no gukoresha umutungo wa Leta mu nyungu ze.

Hari n’abamushinja kugira uruhare mu imvururu z’amaganaga ubutegetsi bwa William Ruto zibasiye igihugu muri Kamena bikozwe n’urubyiruko rwari mu nkundura y’abiswe aba ‘Gen-Z’.

Si ibyo gusa kandi kuko ashinjwa na ruswa, kuko bamwe mu badepite batumva “uburyo Rigathi afite amafaranga arenga miliyari eshanu z’Ama-Shillings ya Kenya, ni ukuvuga miliyoni 40 z’amadorali ya Amerika kandi umushahara we utarenza ibihumbi 93 by’Amadorali ya Amerika mu myaka ibiri.”

Gachagua yabaye Visi Perezida wa Kenya nyuma y’uko mu 2022, Ruto bari biyamazanyije atsinze Amatora yo kuba Perezida.

- Advertisement -

Aba bombi n’ubwo bahuriye mu ishyaka UDA, riri mu mashyaka agize impuzamashyaka ya Kenya Kwanza, ntibakoranye neza kugeza ubwo Visi Perezida yari asigaye adatumirwa mu mihango n’ibirori bikomeye mu gihugu.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW