Leta ya Nigeria yahumurije abakinnyi ba Super Eagles

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Leta ya Nigeria yinjiye mu kibazo cy’ikipe y’igihugu ya bo, Super Eagles yafatiwe bugwate ku Kibuga cy’Indege cya Tripoli muri Libya, aho yari igiye gukina umukino wa Kane mu itsinda D ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2024 ariko kizaba umwaka utaha.

Indege yatwaye Super Eagles yagombaga kugwa i Benghazi ku Cyumweru, ariko  yahise ihindurirwa icyerekezo ijyanwa ku Kibuga cy’Indege cya Al Abraq mu Mujyi wa Bayda uri mu birometero 230 uvuye aho umukino uteganyijwe kubera.

Bakigera i Bayda babuze umuntu n’umwe wo mu Ishyirahamwe rya Ruhago muri Libya uza kubakira cyangwa ngo babahe na bus ibatwara.

Byongeye kandi, bangiwe no gusohoka ikibuga cy’indege ngo bajye gushaka hotel yo kuraramo biba ngombwa ko barara ku kibuga cy’indege.

Nyuma y’ibyo byose, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Nigeria, Yusuf Tuggar, yifashishije urukuta rwe rwa X yatangaje ko batangiye gukurikirana iki kibazo ngo gikemuke.

Yanditse ati “Ndi gukurikiranira hafi ibibazo Super Eagles irimo muri Libya.”

Yakomeje agira ati “Binyuze k’uhagarariye itsinda rya Nigeria riri i Tripoli, Amb. Stephen Anthony Awuru, bari kuvugana bya hafi n’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Nigeria (NFF) hamwe n’Inzego za Leta muri Libya. N’ubwo iyo mihate yose yakozwe, Inzego za Leta ya Libya nta bwo zari zemera ko ikipe ya Nigeria ijya mu Mujyi wa Bayda, aho ikibuga cy’indege kiri.”

Uyu Minisitiri yakomeje avuga ko uhagarariye Abanya-Nigeria baba i Benghazi, Morris Eromosele, yagiye kureba ikipe mu gitondo, abashyira ibikoresho by’ibanze byo kuba bifashisha mu gihe bagitegereje amaherezo.

Kapiteni wa Super Eagles, William Troost-Ekong, we abinyujije ku rukuta rwe rwa X yavuze ko batazakina uyu mukino.

- Advertisement -

Ati “Nka Kapiteni hamwe n’ikipe yose twanzuye ko tutazakina uyu mukino.”

Yakomeje agira ati “Mubihere amanota. Nta bwo tuzemera kugira aho tujya dukoresheje imodoka kuko hano hadatekanye.”

Ibi byose bibaye nyuma y’aho Libya na yo yavuze ko yakiriwe nabi ubwo basuraga Nigeria mu mukino ubanza wabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Nigeria yatsinze Libya igitego 1-0 mu mukino ubanza wabaye ku wa Gatanu, ihita iyobora itsinda D n’amanota arindwi mu gihe Libya yo ari iya nyuma n’inota rimwe.

Ni uku baraye
Amasaha arenga 12 bari ku kibuga cy’indege
Gusa ntibikuraho ko Super Eagles iyoboye itsinda D ku manota arindwi mu mikino itatu

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *