M23 yisubije agace ka Kalembe muri Walikale

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Inyeshyamba za M23 (Photo Internet)

Umutwe wa M23 amakuru aremeza ko ugenzura Kalembe agace kari nyuma yo kukarwanira inkundura n’ingabo za Congo, FARDC zifatanyije na Wazalendo.

Kalembe ni agace kari muri Walikale na Masisi muri Kivu ya Ruguru.

Ku cyumweru M23 yari yakambuye Wazalendo, mu mirwano yok u wa Mbere abo barwanyi bavuga ko bahisubije, ariko mu mirwano yo kuri uyu wa Gatatu yatangiye mu masaha ka mu gitondo, M23 yahafashe.

Umwe mu bayobozi b’i Kalembe yabwiye urubuga Actualite.cd ko imirwano yatangiye mu gitondo, ariko mu masaha ya saa sita z’amanywa, abarwanyi ba Wazalendo bakwira imishwa, barekera ako gace umutwe wa M23.

M23 yakoresheje inama aho i Kalembe inasaba abaturage bahunze kugaruka kuko ngo bahari kubera abaturage.

Uyu muyobozi avuga ko hamaze kumenyekana abantu batatu bapfuye, barimo umugore waturikanywe n’igisasu aho yari yihishe.

Indi mibare itangwa n’umutegetsi wa Gurupema Kisimba, Umwami witwa Kabaki Alimasi wo muri Walikale avuga ko abasivile 8 bapfiriye mu mirwano mu gace ka Ihula, na Balindu.

Umutwe wa M23 wakomeje imirwano werekera ahitwa Ihula ndetse amakuru aravuga ko naho M23 ihari.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *