Mc Monday yagarutse mu muziki avuga ibigwi Perezida Kagame

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Assouman Gashumba wamamaye nka Mc Monday

Gashumba Assouman, uzwi nka MC Monday, yakoze mu nganzo avuga ibigwi bya Perezida Paul Kagame, aho ashimira ibikorwa by’indashyikirwa yafashije u Rwanda mu kwiyubaka mu myaka 30 ishize rwibohoye.

Ni indirimbo uyu muhanzi yasohoye nyuma y’imyaka 10 ahagaritse umuziki, yumvikanamo amagambo ashimira Perezida Kagame ku buryo akomeje guharanira iterambere ry’u Rwanda n’Abanyarwanda, anasigasira ubumwe n’ubudaheranwa.

Mc Monday avuga ko “Guiding Light” irenga kuba indirimbo, ahubwo ari ukwibuka no guha agaciro imitekerereze y’Abanyarwanda.

Ati” Imirongo y’indirimbo, iha agaciro urugendo rwo kuva ku kuzimira ikizere kikagaruka, kuva mu ivu kugeza ku hazaza hashashagirana.”

Akomeza agira ati ” Nabonye imbaraga, ubwenge n’umuyoboro mwiza wa Perezida Kagame mu kuyobora igihugu cyacu. Iyi ndirimbo yanjye, ni ukugira uruhare mu kuvuga ikizere n’ubudaheranwa busobanura u Rwanda, uyu munsi.”

MC Monday avuga ko iyi ndirimbo ari ubutumwa bugenewe isi yose, kandi ko ijwi ry’u Rwanda ubu rikomeye.

Uyu mugabo, uzwi nk’impirimbanyi mu kuzamura umuziki nyarwanda guhera mu myaka ya 2000, yahamije ko  yasubikuye ibikorwa bye bya muzika.

Mu 2014, MC Monday nibwo yatangaje ko asezeye ku muziki, avuga ko yabitewe n’impamvu ze bwite.

MC Monday yongeyeho ko asezeye ku muziki kubera ibibazo yabonaga bigonga iterambere ryawo, kandi nta bimenyetso by’uko bizakemuka mu gihe cya vuba.

- Advertisement -

MC Monday, wamamaye mu ndirimbo nka “Inyoni yaridunze,” “Gitanu,” na “Oh Rayon,” n’izindi, yari yahagaritse umuziki nyuma yo gufungura sosiyete yise C4D, ifite inzu itunganya umuziki.

Kanda hano urebe ‘Guiding Light’ ya Mc Monday

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *