Umuvuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, yabwiye UMUSEKE ko kuba Nyampinga w’u Rwanda ataraciwe amande ahubwo agafungwa, ari uko inzego zibishinzwe zagendeye ku mategeko ahana ibyaha yakoze.
Yagize ati “Biriya byaha byose uko ubibona bihanwa n’amategeko kandi bifite igifungo kibihana, cyangwa amande mo kimwe biterwa n’icyahiswemo. Ariko buriya gutwara wanyoye ibisindisha, bishobora kugutwara no muri gereza.
Gutwara nta ruhushya biri mu itegeko, bishobora kugutwara muri gereza cyangwa ugacibwa amande. Kugonga ukiruka na byo birahanwa, byagutwara muri gereza, gusubira icyaha na byo ubwa byo bifite icyo bivuze, na byo birahanwa.”
Yakomeje agira ati “Kuba hari igihe habaho guca amande, ni uko ari uko biba bigaragara cyangwa inzego zibishinzwe ziba zabonye ko zigomba gufata umwanzuro ubereye kuri icyo gihe. Ariko ibihano birahari, birateganyijwe.”
Polisi ivuga ko nyuma yo kumupima basanze nta bindi bisindisha bindi cyangwa ibiyobyabwenge yayonye uretse inzoga.
ACP Boniface Rutikanga uvugira Polisi, asaba abantu kwirinda gutwara ibinyabiziga basinze kuko ari ukwiyahura.
Ati “Gutwara ikinyabiziga wanyweye ibisindisha birengeje igipimo, ni nko kwiyahura. Ni umwanzuro mubi udakwiriye ku rubyiruko rw’u Rwanda.”
Polisi ivuga ko agifatwa yabanje gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi iri i Remera, dosiye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha ikaba igiye gutangira gukurikiranwa mu Nkiko.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha mu Rwanda, Faustin Nkusi, yatangaje ko Nyampinga w’u Rwanda wa 2022, Miss Muheto Nshuti Divine, agiye gutangira kuburanishwa ku byaha akurikiranyweho.
- Advertisement -
Ubushinjacyaha buvuga ko kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Ukwakira 2024, atangira kuburanira mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
Yabwiye The New Times ko “Ikirego cyamaze kugezwa mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kandi iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rizaba kuri uyu wa kane tariki ya 31 Ukwakira, 2024.”
Polisi y’Igihugu ku wa kabiri tariki ya 29 Ukwakira 2024, yasobanuye ko Miss Muheto yafunzwe kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, isobanura ko ibyo yakoze bihanwa n’itegeko.
Nyampinga w’u Rwanda aregwa kandi kuba yari yatwaye imodoka nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga afite, kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga.
Nyuma y’ifungwa rye, abantu bamwe batanze ibitekerezo ko atari akwiriye gufungwa ko ahubwo yagaciwe amande.
UMUSEKE.RW