Miss Muheto yasabiwe gufungwa umwaka n’amezi 8

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Miss Muheto Divine ubwo yari ageze ku rukiko (Photo IGIHE Social Media)

Kuri uyu wa Kane ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro habereye urubanza rwa Miss Rwanda 2022, Muheto Divine aho yasabiwe ibihano bitandukanye ku byaha aregwa.

Umunyamakuru wa KTPress wagiye mu rukiko avuga ko Ubushinjacyaha bwasabayiye Miss Muheto Divine guhanishwa igifungo cy’amezi atandatu n’ihazabu ya Frw 180,000 ku cyaha cyo gutwara ikinyabiziga yasinze.

Ku cyaha cyo gutwara nta ruhushya (permis) Ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’amezi abiri n’ihazabu ya Frw 10,000.

Ubushinjacyaha kandi bwasabiye Miss Muheto gufungwa umwaka umwe no gutanga ihazabu ya Frw 30,000 ku cyaha cyo guhunga nyuma yo guteza impanuka.

Muri rusange, Ubushinjacyaha bwasabiye Miss Muheto gufungwa umwaka n’amezi umunani n’ihazabu y’amafaranga 220,00 kubera ibyo byaha bitatu aregwa.

Miss Muheto Divine amaze iminsi 11 afunzwe kuva igiye yafatiwe.

We yavuze ko iminsi 11 amaze afunzwe yize isomo rikomeye, ku buryo ibyo yakoze  bitazongera.

Ati “Nkaba mbisabira imbabazi.”

VIDEO

- Advertisement -

Miss Muheto Divine, aregwa ibyaha bitatu; akavuga ko yemera icyaha cyo kugonga ariko ko atahunze impanuka imaze kuba.

Yemera kandi icyaha cyo gutwara yasinze no gutwara ikinyabiziga nta ruhushya afite.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ku wa 24 Ukwakira yari yasohokeye mu kabari ka Atelier Du Vin. Hari mu ma saa sita z’ijoro (00h00 a.m), ari mu modoka yo mu bwoko bwa KIA SPORTAGE.

Ngo yatashye atwaye imodoka kandi yanyoye ibisindisha ageze mu Kagari ka Nyakabanda, Kicukiro, ata umuhanda agonga ipoto y’amashanyarazi n’umukindo ndetse n’imodoka irangirika.

Yagize ubwoba ava mu modoka arahunga kugeza ubwo abaturage baje guhuruza Police.

Nyuma ngo yibutse ko hari telephone yasize mu modoka, aragaruka aje kuzifata azi ko nta rwego ruhari. Yarafashwe ariko abanza guhakana ko ari we wari utwaye ikinyabiziga, nyuma aza kwemera ko ari we.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bamusanzemo alcohol iri ku gipimo cya 4.00 mu gihe utagomba kurenza 0.8.

Muheto yisobanuye avuga ko amaze gukora impanuka, abantu benshi bahuruye batangira kumuhamagara mu mazina, agira ubwoba ko bashobora kumugirira nabi, ndetse bakaba bamufotora.

Ngo ni yo mpamvu yahise ahunga kugira ngo aze kugaruka inzego z’umutekano zimaze kuhagera.

Urubanza ruzasomwa tariki  ya 6 Ugushyingo 2024  saa cyenda z’amanywa .

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo 2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *