Mu Rwanda hagiye guterwa ibiti Miliyoni 65  

Minisiteri y’Ibidukikije yatangaje ko muri uyu mwaka hagiye guterwa ibiti miliyoni 65 hagamijwe gukomeza kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Ibi byatangajwe ubwo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Ukwakira 2024, iyi Minisiteri ifatanyije n’ Umuryango mpuzamahanga uteza imbere ubuhinzi, One Acre Fund ,Tubura, bishimiraga ibiti Miliyoni 100  byatewe n’iki kigo  mu myaka irindwi ishize , ahantu hatandukanye mu gihugu.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Valentine Uwamariya,  avuga ko nka Minisiteri ashima  ubufatanye buri hagati y’iyi Minisiteri  n’uyu mushinga ndetse ko bizeye ko  buzakomeza.

Ati “One Acre Fund ni umufatanyabikorwa w’ingenzi wa Minisiteri y’Ibidukikije, uyu mwaka barishimira ko bamaze gutera igiti cya miliyoni 100 ariko nanone tuzakomezanya.

Dr Uwamriya avuga ko hazakorwa ubushakashatsi ku biti biterwa hagamijwe gusigasira ubutaka.

Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko kugeza ubu ubuso bw’u Rwanda bungana na 30% buteyeho amashyamba nk’uko igishushanyo mbonera kibiteganya, ariko ngo irifuza ko buri gace kose mu gihugu kugera no mu ngo z’abaturage hagomba kuba hateye ibiti.

Dr Valentine Uwamariya avuga ko  ari intambwe ishimishije mu gukomeza kubunga ibidukikije no guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.

Ati “ Urugendo ighugu cyakoze mu gutera igiti rurashimishije kuko tugeze kuri 30% ahari mashyamba ku buso bw’Igihugu, buteye amashyamba. Ariko ntabwo dushaka guhagarari aho ngaho  bisaba ko dutera n’ibindi biti. Muri iki gihe cy’imvura ( Umuhindo) twateguye ingemwe nyinshi cyane miliyoni 65 dufatanyije n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye. Ngira ngo ibyo biti bigizwe n’ibiti by’ishyamba ariko harimo n’ibiti bivangwa n’imyaka,ibiti by’imbuto n’iby’imitako.”

Umuyobozi Mukuru wa One Acre Fund-Tubura mu Rwanda, Belinda Bwiza, avuga ko bishimira kuba bamaze gutera mu Rwanda ibiti miliyoni 100 mu myaka irindwi ishize.

- Advertisement -

Yongeraho ko bishimira ko bageze kuri uyu muhigo ndetse badashobora guhagarika gukomeza gutera igiti ko ahubwo ari umwanya mwiza wo guhamagarira abandi bafatanyabikorwa  ngo bafatanye guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.

Ati “ Twabikoze mu bufatanye na guverinoma  , abakorera bushake ba guverinoma nibo bahaye abahinzi ibiti. Ikintu turimo gukora ni ubushakashasti ubu ngo turebe ko abagenerwabikorwa barusheho kumera neza, badakuraho ibiti bitaragera ku rugero rugomba kugeraho. “

One Acre Fund-Tubura  ivuga ko muri uyu mwaka yo izatera ibiti miliyoni 25.

Minisiteri y’Ibidukikije ifatanyije na Tubura bazakomeza gufatanya gutera ibiti harengerwa ibidukikije
Byari ibirori binogeye ijisho hishimirwa ko hamaze guterwa ibiti miliyoni 100
One Acre Fund  TUBURA bishimiraga ko mu myaka irindwi bamaze gutera ibiti miliyoni 100

UMUSEKE.RW