Muhanga: Umubyeyi arashinja umuganga kumurangarana bigateza umwana ibibazo

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Umubyeyi arashinja umuganga kumurangarana agateza umwana ibibazo

Tuyishimire Marie Solange wo Murenge wa Rugendabari avuga ko ahangayikishijwe n’ubusembwa umwana we yatewe arimo kumubyara.

Tuyishimire Marie Solange atuye mu Mudugudu wa Rugwiza, Akagari ka Nsanga, Umurenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga.

Tuyishimire yabwiye UMUSEKE ko yafashwe n’ibise yihutira kujya mu Kigo Nderabuzima cya Rugendabari, ahageze atinda kubyara.

Uyu mubyeyi avuga ko nyuma y’iminota itari micye, yumva Umwana ageze mu matako.

Avuga ko  Umuforomokazi bari kumwe yamubwiye ko igihe cyo kubyara kitaragera amwizeza ko agiye guhamagaza imbangukiragutabara ikamutwara iKabgayi.

Ati “Ibise byatangiye saa moya bigeza saa kumi nimwe z’Umugoroba.”

Tuyishimire avuga ko byageze ubwo uwo Muforomokazi akoresha ururimi rw’Icyongereza akabwira mugenzi we ko umwana yari ageze ku munani none agarutse kuri kane. Avuga ko ayo magambo yose Muganga yakoreshaga yayumvaga.

Ati “Nakomeje kurwana n’inda Muganga ansigana n’umurwaza.”

Avuga ko Muganga  yamusize aho yari ari ajya kuryama, hashize umwanya muto umurwaza amutabaza ko umubyeyi amerewe nabi araza.

- Advertisement -

Yansabye ko nurira igitanda hanyuma akoresha imbaraga z’umurengera akurura ukuboko k’umwana kurangirika.

Ati “Ukuboko k’umwana yagusubizaga imbere kukagwa yagusubiza inyuma mu mugongo kukongera kugwa nk’ukutarimo igufwa.”

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi Dr Muvunyi Jean Baptiste avuga ko ibi bikunze kubaho ku babyeyi batinze kubyara ariko bidaturuka ku burangare bw’Umubyaza.

Ati “Ntabwo ari uwa mbere si n’uwa nyuma biba ku babyeyi benshi kuko biterwa n’ingorane yagize abyara.”

Muvunyi avuga ko ukuboko, ijosi  cyangwa Umutwe by’umwana iyo byaje nabi urugingo rumwe muri zo rushobora   kwangirika.

Ati “Dufite icyizere ko uyu mwana azavurwa agakira.”

Tuyishimire ashimira Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi wamufashije akamuhuza n’abashinzwe kugorora ingingo ubu akavuga ko amaze amezi ane avuza uyu mwana gusa akaba atarakira iyo mvune.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *