Muhanga: Umugabo akekwaho kwica umugore we agahita atoroka

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Abaturanyi ba Nyakwigendera batunguwe no kubona Umurambo wa Mukashyaka

Ntaganzwa Emmanuel wo mu Mudugudu wa Rugarama, bivugwa ko yasize yiciye Umugore mu cyumba, arangije aracika.

Ntaganzwa Emmanuel usanzwe akora muri Farumasi, birakekwa ko yishe Umugore we Mukashyaka Natalie ahita acika.

Amakuru y’urupfu rwa Mukashyaka Natalie yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru Tariki ya 20 Ukwakira 2024.

Abaturanyi be bavuga ko uyu mugabo yamaze kwica uwo bashakanye, abihisha abana babo batatu bari bafitanye na nyakwigendera, afata umwanzuro wo kubajyana kwa mwishywa we utuye mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza.

Bakavuga ko kuva  ibyo bibaye batigeze babimenya, babibwiwe nuko nta nyoni yatambaga muri urwo rugo.

Sinzinkabo Célestin Sebukwe wa Ntaganzwa yabwiye UMUSEKE ko mwishywa wa Ntaganzwa yabonye ko bitamworohera gutunga abana batatu bafite, ababyeyi yigira inama yo  ku bajyana kwa Sekuru mu Murenge wa Ntyazo.

Sinzinkabo avuga ko bamaze kwakira abana babaza uwabazanye impamvu abana bateshejwe amashuri bagasiga n’ababyeyi, abasubiza ko Nyirarume yamubwiye ko Nyina yagiye iBugande mu masengesho.

Ati “Twagerageje guhamagara Umukobwa wacu ndetse n’umugabo we Telefoni zabo ntizacamo.”

Uyu musaza avuga ko bamaze kubabura bahise baza kureba icyabaye basanga igipangu n’Umuryango w’inzu biriho ingufuri barazica basanga Mukashyaka asa n’umaze iminsi ine yishwe.

- Advertisement -

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude avuga ko aba bombi babanaga batarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko, kandi ko bari bafitanye amakimbirane atazwi n’Ubuyobozi.

Ati “Amakimbirane bari bafitanye twayamenye uyu munsi, kubera ko yari amaze kwahukana inshuro eshatu nkuko abo iwabo babivuga.”

Sebukwe wa Ntaganzwa Emmanuel ushinjwa kwica umugore we, avuga ko ubushize umukwe we yaje gucyura uwo bashakanye yahukanye abasaba imbabazi ndetse abizeza ko atazongera ndetse ko bagiye gutera igikumwe ku Murenge.

Ubuyobozi bw’Akagari buvuga ko telefoni ya Ntaganzwa yacagamo mu gitondo bikaba bigeze ku gicamunsi itariho.

Umurambo wa Mukashyaka Natalie uracyari iwe mu rugo.

Tuhagera twasanze Inzego z’ubugenzacyaha, iz’ibanze na Polisi bahageze.

Gitifu Nshimiyimana yaburiye abaturage bafitanye amakimbirane kujya babibwira Ubuyobozi kugira ngo bubafashe kuyakemura.

Sinzinkabo Célestin Se wa Nyakwigendera avuga ko bari bazi ko amakimbirane Umukwe yari afitanye n’uwo bashakanye yarangiye
Inzego z’ubugenzacyaha, Polisi, DASSO bari batabaye Umuryango wagize ibyago

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.rw/Muhanga