Musanze: Inkongi yibasiye Hoteli Muhabura

Kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Ukwakira 2024, mu masaha ya saa yine y’ijoro ,Inkongi y’umuriro yibasiye Hoteli Muhabura.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yatangaje  ko Hari igice cyafashwe n’inkongi cy’iyo Hoteli hakozwe ubutabazi bw’ibanze bujyanye no kuyizimya iyo nkongi .

Ati “ Polisi ishami rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi y’umuriro ryahise rihagera bazimya umuriro utarafata izindi nyubako, ntawaguye muri  iyi nkongi  cyangwa ngo ayikomerekeremo. Icyateye inkongi y’Umuriro ntikiramenyekana.”

Akomeza agira inama abantu yo kwirinda ibikorwa byaba nyirabayazana w’inkongi y’umuriro kuko yangiza byinshi igateza ibihombo, rimwe na rimwe igatwara ubuzima bw’abantu, ndetse agira inama abacuruzi gushyira ibicuruzwa byabo mu bwishingizi.

Ati” Ubutumwa duha abaturage ni ukwirinda ikintu icyaricyo cyose cyaba nyirabayazana y’impanuka y’inkongi y’umuriro kuko itwara ubuzima bw’abantu ndetse igatera ibihombo. Ikindi ni ugushyira ubucuruzi bwabo mubwishingizi.”

Inkongi y’umuriro yibasiye Hotel Muhabura yangije cyane igice cya bar, resitora, ububiko ndetse n’ibyumba bitanu byo kuraramo, ariko kugeza ubu ingano y’ibyangiritse n’agaciro kabyo ntibiramenyekana, haracyakorwa ibarura n’iperereza ngo hamenyekane intandaro y’iyo nkongi.

Iyi hoteli iherereye mu Mujyi wa Musanze hafi yaho Ibiro by’Akarere ibikorera ikaba ikunze gusurwa na ba mukerarugendo bakunze gusura aka Karere.

Iyi Hoteli ikunzwe gusurwa na ba mukerarugendo bagana akarere ka Musanze

UMUSEKE.RW