Myugariro wa Gasogi akurikiranyweho ibyaha bitatu

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze myugariro wa Gasogi United, Nshimiyimana Marc Govin ukekwaho ibyaha bitatu birimo icyo gukwirakwiza amafoto n’amashusho y’ubwambure bw’uwahoze ari umukunzi we.

Tariki ya 23 Nzeri 2024, ni bwo RIB yataye muri yombi Nshimiyimana Marc Govin ukinira ikipe ya Gasogi United. Ni nyuma y’uko hatanzwe ikirego cy’uko uyu musore akoresha ibikangisho ku wo bahoze bakundana.

Uyu musore w’imyaka 24, arakekwaho ibyaha bitatu nk’uko Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry yabibwiye UMUSEKE. Arakekwaho gukangisha gusebanya, kubuza amahwemo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa.

RIB ivuga ko Marc Govin yakoze ibi byaha mu bihe bitandukanye nyuma y’uko yari amaze gutandukana n’uwahoze ari umukunzi we, akabikora agamije kumwihimuraho kuko yaramaze kumusezera.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ruvuga ko mu ibazwa ry’uyu myugariro, yemeye ko mu gihe yari akiri kumwe n’umukunzi we, hari amafoto yamufashe agaragaza ubwambure ariko bamara gutandukana akamukangisha kuyashyira hanze kugira ngo babashe kugumana.

Uyu wahoze ari umukunzi wa Nshimiyimana, yanze ko bagumana maze bituma uyu musore afata icyemezo cyo gukwirakwiza aya mafoto agaragaza ubwambure bwe, agamije kumwihimuraho.

RIB ivuga ko ibi byabaha byabereye mu Mudugudu w’Umunara, Akagari ka Rubirizi, Umurenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro. Uyu mukinnyi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanombe mu gihe dosiye ye yoherejwe mu Bushinjacyaha tariki ya 30 Nzeri 2024.

Ingingo y’129 y’Itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano byo Gukangisha gusebanya, iyo biguhamye, uhanishwa igifungo cy’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazahabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 100 Frw ariko atarenze ibihumbi 300 Frw.

Kubuza amahwemo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa. Iki cyaha giteganywa n’Ingingo ya 35 y’Itegeko nimero 60/2018 ryo ku wa 22/08/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe Ikoranabuhanga.

- Advertisement -

Iyo iki cyaha kiguhamye, uhanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

Gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa. Iki cyaha giteganywa n’Ingingo ya 34 y’Itegeko nimero 60/2018 ryo ku wa 22/08/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe Ikoranabuhanga.

Iyo kiguhamye, uhanishwa igifungo kuva ku myaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw.

RIB yatanze ubutumwa.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rurihanganiriza abantu bashyira cyangwa bakwirakwiza  amafoto n’amajwi by’urukozasoni kuko ari icyaha, ni yo yaba atari wowe uyarimo. Ababikora bihimura, amategeko arabahana.

Uru rwego kandi rurihanangiriza abemera gufatwa cyangwa bifata amafoto y’ukozasoni, barangiza bakayashyira hanze. Abo ni bo ba nyirabayaza, ndetse ntibakwiriye kwemera gufatwa ayo mafoto cyangwa ngo na bo ubwabo bayifate igihe cyose badafite uburenganzira buhagije kuri za terefoni za bo.

Gufata amafoto, amajwi y’urukozasoni cyangwa amagambo agize ibyaha, ukayashyira ku rukuta rwawe, nawe uba ukoze icyaha cyo gukwirakwiza.

Abokoresha imbuga nkoranyambaga, RIB yababwiye ko bakwiye kumenya ko zitabereyeho kuzikoresha ibyaha. Nta bwo zibereyeho gukoreshwa bamwe bibasira abandi. Nta bwo zigomba kuba umuyoboro ukoreshwa bamwe bibasira abandi, nta bwo ari izo kwamamarizaho uburaya n’ubwomanzi.

RIB yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga ko bakwiye kureka guha rugari abaza kuhamamariza ibikorwa bibi birimo ibigize ibyaha. Ikabibutsa ko abazakora ibyo bazabiryozwa n’amategeko.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kandi, rwihanganirije abantu bose bakwirakwiza cyangwa bagarura [Reposting] amafuti aba yavuzwe n’abandi biciye ku mbuga nkoranyambaga. Abakoresha izo mbuga bibukijwe ko bakwiye kureka gushyira hanze amagambo agize ibyaha.

Marc Govin akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gukwirakwiza amafoto n’amashusho y’ubwambure bw’uwahoze ari umukunzi we

Nshimiyimana Marc Govin [22] ni umwe muri ba myugariro beza ba Gasogi United
UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *