Nyuma yo kumazwa amasaha arenga 12 ku kibuga cy’indege yafungiwe umuriro n’amazi, ikipe y’igihugu ya Nigeria yabwiye inzego bireba ko ititeguye gukina umukino wo kwishyura na Libya mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2024 ariko kizaba mu 2025.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ni bwo mu bitangazamakuru bitandukanye, habyutse amakuru aherekejwe n’amafoto, agaragaza uburyo ikipe y’igihugu ya Nigeria [Super Eagles], yafashwe nabi ubwo yari igeze mu gihugu cya Libya.
Iyi kipe ubwo yari iri mu kirere cya Benghazi, yabujijwe kugiparikaho ahubwo yoherezwa i Tripoli. Nyuma yo kugera i Tripoli, Super Eagles yamarishijwe amasaha 12 ku kibuga cy’indege yafungiwe amazi n’umuriro, nta biryo, nta cyo kunywa, nta Internet n’ibindi by’ibanze.
Nyuma y’ibi byayibayeho, kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Nigeria, William Troost-Ekong, yagiye ku mbuga nkoranyambaga atangaza amagambo agaragaza ko ibyo bakorewe atari Ubumuntu ndetse bidakwiye muri Siporo ya none.
Ekong yavuze ko adahakana ko Libya na yo hari ibyayibayeho itishimiye ubwo yari i Lagos muri Nigeria, ariko ko bitagakwiye kuba urwitwazo rwo gukorerwa ibyo we na bagenzi be bakorewe bageze muri Libya.
William yavuze ko bahamagaye Guverinoma ya Nigeria bayimenyesha ibyababayeho, ndetse basaba ko bahabwa ubufasha kugira ngo babashe gusubira iwabo no mu makipe bakinamo.
Uyu kapiteni wa Super Eagles, yasoje avuga ko we na bagenzi be bafashe icyemezo cyo kudakina uyu mukino, avuga ko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, izafata ibyemezo ishaka nyuma yo kubona ibyababayeho.
Umukino wo kwishyura wa Libya na Nigeria, uteganyijwe ejo. Undi mukino wo muri iri tsinda, ni uzahuza Amavubi na Bénin Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.
UMUSEKE.RW