Niyonkuru Ramadhan yambitse impeta umukunzi we – AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umutoza ufasha abakinnyi kongera imbaraga no kuguma mu bihe byiza, Niyonkuru Ramadhan wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda, yambitse impeta umukunzi we, Uwase Aisha, amusaba kuzamubera umugore w’isezerano.

Kuri uyu wa Gatatu, ni bwo uyu muhango wamenyekanye ubwo Niyonkuru Ramadhan, yashyize amafoto hanze ari kumwe na Uwase Aisha usanzwe ari umukunzi we, maze ayaherekesha amagambo yuje urukundo.

Niyonkuru yambitse impeta uyu mukunzi we, amusaba ko yazamubera mama w’abana be, undi abimwerera atazuyaje agira ati “Yes.” Ibi birasobanura ko aba bombi biyemeje gutera indi ntambwe.

Ramadhan yagize ati “Ubuziraherezo. Isabukuru nziza fiancée. Ndagukunda.”

Amakuru avuga ko aba bombi bamaranye igihe bari mu munyenga w’urukundo ndetse intambwe yatewe yo kwambika Aisha, irasobanura ko ubukwe bw’abo atari cyera n’ubwo kugeza ubu hataramenyekana igihe buzabera.

Niyonkuru Ramadhan uzwi nka Boateng, ni umukinnyi wa ruhago ariko ubifatanya no gutoza bagenzi be mu kubafasha kubongerera imbaraga, cyane ko anafite Licence C-CAF.

Azwi mu makipe nka Kiyovu Sports aherukamo umwaka ushize, Mukura VS, Musanze FC na Sunrise FC.

Aisha ati mubirebe nabyemeye
Niyonkuru Ramadhan yari mu byishimo
Byari ibyishimo
Boateng yari afite akanyamuneza
Uwase yatunguwe n’ibyo yari asabwe n’umukunzi we
Uwase Aisha ni umukunzi wa Ramadhan bamaranye igihe

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *