Nyagatare: Croix Rouge y’u Rwanda yoroje abatishoboye

Umuryango utabara imbabare wa Croix Rouge y’u Rwanda ukomeje koroza imiryango itishoboye mu bufatanye na Leta, mu gukangurira abaturage kuva mu bukene hagamijwe iterambere rirambye.

Kuwa 28 Ukwakira 2024, Croix-Rouge y’u Rwanda yatangirije mu Murenge wa Rwimiyaga igikorwa cyo koroza abaturage amatungo magufi.

Ni igikorwa kizasiga ku wa 31 Ukwakira imiryango 200 yo mu Mirenge ya Rwimiyaga, Katabagemu na Karangazi yorojwe.

Abagenerwabikorwa ba Croix Rouge y’u Rwanda, bahamya ko iki ari igikorwa cyo gushimirwa kuko nta matungo yandi bari boroye.

Barishimira ko bagiye kwikenura ndetse bagashobora kwibonera ubwisungane mu kwivuza, hamwe no kongera umusaruro mu buhinzi kuko babonye ifumbire batari basanganywe.

Mukundiyukuri Noella, umwe mu batishoboye bahawe ihene avuga ko agendeye ku rugero abonana abandi bazorora, ngo azafata neza itungo rye kandi afite intego yo kuzagura inka.

Ati “ Iri tungo rigufi bampaye rizangirira akamaro, nzabona ifumbire, njye nshyira mu karima k’imboga mfite imuhira, isangutse nyishyire mu kandi karima. Rizamfasha kurihirira abana ishuri no gutanga mituweli.”

Nyirandegeya Eugenie nawe avuga ko nta na rimwe yigeze abona amahirwe yo korozwa akaba ashimira croix-rouge kuri iki gikorwa, kandi ngo yiteguye kuzagera kuri byinshi.

Ati “Ubu ubukene busa nk’ubucitse iwacu kuko tuzajya twiturana tworoze n’abandi.”

- Advertisement -

Gahamanyi Fèlix, Umukozi ushinzwe kuvura amatungo mu Murenge wa Rwimiyaga, avuga ko azabafasha kurwanya ubukene mu baturage, bakabona ifumbire, ibi bikazongera umusaruro w’ubuhinzi mu ngo zabo.

Ati” Icya mbere tuzahana amakuru. Buri munsi tujye tumenya ngo ni izihe zarwaye. Amahirwe aza rimwe mu buzima, aya ni amahirwe babonye, rero bafatireho bayabungabunge, bayiteho ndetse baziture na bagenzi babo”.

Twagiramutara Aimable ushinzwe Ishami rishinzwe guhuza ibikorwa by’imishinga ifasha abaturage kwiteza imbere muri Croix Rouge y’u Rwanda, asobanura ko guha abaturage ihene ari bumwe mu buryo bwihuse bwo kubafasha kuva mu bukene.

Ati” Nk’ubu izi gahunda zinjira neza muri iriya gahunda ya Leta y’u Rwanda yo koroza abanyarwanda.”

Twagirumutara avuga kandi ko iyi gahunda izakomeza kugezwa ku batishoboye.

Ati “Bazirinde za ngeso aho umuntu ahabwa itungo, agaca ku ruhande akarigurisha.”

Amatungo azatangwa mu Karere ka Nyagatare afite agaciro ka miliyoni 13Frw, yatanzwe mu bufatanye na Croix-Rouge y’u Bubiligi ku nkunga y’umushinga wa BALEARES.

Amafaranga bayahawe kuri Telefone bajya kwigurira amatungo
Aborojwe basabwe gufata neza amatungo bahawe
Twagiramutara avuga ko ibikorwa nk’ibi bigikomeje
Gahamanyi Fèlix, Umukozi ushinzwe kuvura amatungo mu Murenge wa Rwimiyaga
Abaturage bashimiye Croix Rouge y’u Rwanda

NDEKEZI JOHNSON
UMUSEKE.RW i Nyagatare