Nyamasheke: Mu mugezi habonetse umurambo w’umubyeyi 

Mu Mudugudu wa Bizenga,Akagari ka Kibogora Umurenge wa Kanjongo, habonetse umurambo w’umubyeyi  uri mu kigero cy’imyaka 47 y’amavuko asanzwe mu mugezi wa Karundura.

Uyu  mubyeyi witwa Nyirahirwa Dancilla w’imyaka 47,umurambo we wabonetse muri uyu mugezi kuri iki cyumweru tariki ya 13 Ukwakira 2024, ku isaha ya saa tatu n’igice za mugitondo.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko nyakwigendera yari yarashakanye n’umugabo ndetse  babyaranye abana babiri b’abahungu.

Yari asanzwe acukura umucanga mu mugezi wa Karundura.

Yari yiriwe muri ako kazi ke ari kumwe n’abandi,  amaze guhembwa yambutse umugezi ajya  mu Mudugudu wa Gatare, akagari ka Kigarama kunywerayo inzoga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kajongo, Cyimana Kanyogote Juvenal ,yahamirije UMUSEKE ko uwo murambo wabonetse muri uwo mugezi,hakekwa  ko yaba yarahubutse Ku kiraro cya Bizenga  atashye agwa mu mugezi.

Ati”Amakuru niyo uwasanzwe mu mugezi yitwa  Nyirahirwa Dancilla  w’imyaka 47 Twihanganishije  umuryango wagize ibyago.”

Yakomeje ati “Hakekwa ko  yaba yarahubutse Ku kiraro  ari gutaha  akagwa mu mugezi“.

Juvenal yasabye  abaturage  kwambuka imigezi babanje kugenzura neza ko nta nkomyi ihari, cyangwa  ikindi kintu cyabateza impanuka.

- Advertisement -

Inzego z’umutekano,Urwego rw’igihugu rw’ubugenza (RIB) na Polisi y’igihugu zahageze, Umurambo wa nyakwigendera ujyanwa mu  bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzumwa.

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW/ I NYAMASHEKE