Nyanza: Umukonvayeri yishwe n’imodoka yakoragaho

Umukonvayeri (Tandi-Boyi) yishwe n’imodoka yakoragaho mu karere ka Nyanza, uwari uyitwaye yamugonze ubwo yasimbukaga imodoka igenda, amaze kumenya ko yabuze feli.

Byabereye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Muyira mu kagari ka Gati mu mudugudu wa Kinyoni ku mugoroba wa tariki ya 07 Ukwakira 2024   hari  impanuka yabaye.

Abatuye muri kariya gace babwiye UMUSEKE ko  imodoka yo mu bwoko bwa HOWO ifite ibirango bya IT135RF yari itwawe n’uwitwa Benimana Jean Pierre uri mu kigero cy’imyaka 40.

Iyo modoka itwara amazi (Water Tank) igenda iyamena mu muhanda uri gukorwa uhuza akarere ka Nyanza n’akarere ka Bugesera.

Ubwo bajyaga ahitwa i Kinyoni kuzana amazi, umusore wari Umukonvayeri wayo witwa Irasubiza Jean Pierre w’imyaka 19, ubwo yageragezaga gusimbuka imodoka igenda ngo kuko yari ibuze feli, uyitwaye yayikase igana ku ruhande yasimbukiyeho aramugonga.

Amakuru avuga ko bihutira kumujyana kwa muganga, ariko ku wa 08 Ukwakira 2024 ahita apfa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyira Mukantaganzwa Brigitte yabwiye UMUSEKE ko uwari utwaye imodoka yahise atoroka, akaba agishakishwa.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza