Perezida KAGAME yahaye imbabazi abantu 32 bari barakatiwe n’Inkiko

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Perezida KAGAME yahaye imbabazi abantu 32 bari barakatiwe n’Inkiko

Perezida wa Repubulika Paul KAGAME , yahaye imbabazi abantu 32 bari barakatiwe n’Inkiko. Ni mu gihe iteka rya Minisitiri ryemeje ko abandi 2,017 bari barakatiwe n’inkiko bafungurwa by’agateganyo .

Ni icyemezo cyatangajwe mu byemezo by’Inama y’Abaminsitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2024.

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko “Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Perezida  ritanga imbabazi ku bantu 32  bakatiwe n’inkiko n’Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo  ku bantu 2.017 bakatiwe n’Inkiko.”

Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi ku muntu wakatiwe burundu n’urukiko, abisabwe cyangwa abyibwirije, kandi amaze kugisha inama Urukiko rw’Ikirenga.

Imbabazi zitangwa na Perezida wa Repubulika mu bushishozi bwe no ku nyungu rusange z’Igihugu.

Imbabazi zitanzwe na Perezida wa Repubulika zivanaho ibihano byose cyangwa bimwe uwakatiwe yahawe cyangwa zikabisimbuza ibindi bihano byoroshye.

Umukuru w’Igihugu atanga imbabazi igihe abisabwe n’uwakatiwe igihano. Gusaba imbabazi bikorwa n’uwakatiwe igihano cyangwa umuhagarariye mu buryo bwemewe n’amategeko.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *