Perezida Kagame yashyigikiye Amavubi yasezereye Djibouti – AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yarebye umukino wahuje ikipe y’Igihugu, Amavubi na Djibouti mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abakina mu bihugu bya bo (CHAN) kizaba umwaka utaha.

Kuri uyu wa Kane ni bwo habaye umukino wo kwishyura mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu bya bo (CHAN), wahuje ikipe y’Igihugu, Amavubi na Djibouti.

Ni umukino wabereye kuri Stade Amahoro guhera Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba. Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yawurebye ndetse ashimishwa n’umusaruro Amavubi yatanze.

U Rwanda rwasabwaga intsinzi ifite ikinyuranyo cy’ibitego byibura bibiri kuko umukino ubanza, rwari rwatsinzwe igitego 1-0.

Biciye kuri Dushimimana Olivier (Muzungu) watsinze ibitego bibiri na Tuyisenge Arsène watsinze kimwe, Amavubi yasezereye Djibouti ku ntsinzi y’ibitego 3-0.

Nyuma yo guhesha ibyishimo Abanyarwanda, Umukuru w’Igihugu yamanitse ikiganza ashimira abagize itsinda ry’ikipe y’Igihugu, abashimira uko bitwaye muri uyu mukino.

Amavubi azahura n’ikipe izava hagati ya Kenya na Sudan y’Epfo yatsinze umukino ubanza ibitego 2-0.

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yabashimiye ku bw’intsinzi
Ni intsinzi yatumye Umukuru w’Igihugu atahana ibyishimo
Abanyarwanda baje gushyigikira Amavubi, batahanye akamwenyu
Amavubi yageze mu ijonjora rya Kabiri

UMUSEKE.RW