Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yahaye Dr. Patrice Mugenzi kuyobora Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye Musabyimana Jean Claude. Ni mu gihe Dr. Marc Cyubahiro Bagabe yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi asimbuye Dr. Ildephonse Musafiri
Dr Patrice Mugenzi wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amakoperative (RCA).
Dr.Patrice Mugenzi wari n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yatangiye kuyobora Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amakoperative kuva 10 Kanama 2023, asimbuye Madamu Pacifique Mugwaneza wari umuyobozi w’icyo kigo by’agateganyo.
Dr. Mark Cyubahiro Bagabe wagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA).
Dr Mark Cyubahiro Bagabe yagiye kuyobora RICA nyuma yo kunyura mu bindi bigo bitandukanye birimo, Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB) ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).
Musabyimana Jean Claude wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu yari amaze hafi imyaka ibiri kuri uyu mwanya, kuko yagiyeho tariki 10 Ugushyingo 2022, asimbuye Gatabazi Jean Marie Vianney.
Uyu anengwa kuba atarabanye neza n’Itangazamakuru no guhishira bimwe mu bibazo bigaragazwa n’abayobozi, abuza abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Ibimirenge gukorana n’itangazamakuru.
Ni mu gihe Dr. Ildephonse Musafiri yari amaze kuri uwo mwanya umwaka umwe kuko yagiyeho kuva tariki ya 2 Werurwe 2023, akaba yari yarasimbuye Mukeshimana Gerardine.
UMUSEKE.RW