RDB yashyizeho amabwiriza arebana no kwirinda Marburg

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda,RDB, rwashyizeho amabwiriza agamije gukomeza kwirinda indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg.

Mu itangazo uru rwego rwashyize hanze ku wa Kane tariki ya 3 Ukwakira 2024, ruvuga ko “ U Rwanda rukomeza gukora ibikorwa byose by’ubucuruzi nkuko bisanzwe ariko kugira ngo umutekano w’Abanyarwanda n’Abarusura wizerwe,uru rwego rwifuje gushyiraho amabwiriza”

RDB yibukije ibigo by’ubucuruzi “Gukomeza gukora nk’uko bisanzwe  ariko bisabwa gukurikiza amabwiriza y’isuku yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima harimo gupima umuriro ku binjira ndetse no gutanga aho gukarabira intoki cyangwa gukoresha  ku muryango umuti wica udukoko .”

Uru rwego ruvuga kandi ko ubukerarugendo bukomeza gukorwa nk’uko busanzwe mu Rwanda kandi umutekano w’Abashyitsi wizewe.

RDB ivuga ko “ Abasura u Rwanda barasabwa gukomeza gutembera ntacyo bikanga kandi tubizeza ko ingamba zose zifatwa mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Marburg “

Ivuga ko kubera iki cyorezo cya Marburg kitandurira mu mwuka bityo nta mpungenge ko hashyirwaho ingamba zo kugabanya ingendo, ikizeza abasura u Rwanda ko ingamba z’isuku ahatangirwa serivisi nko mu mahoteri n’ahandi zigomba kubahirizwa.

RDB ivuga ko u Rwanda ruzakomeza kwakira ibikorwa by’imbonankubone harimo n’inama mu buryo bwizewe kandi umutekano w’abayitabira ugashyirwa imbere bityo ahabera inama hasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku inoze, gukaraba neza n’amazi n’isabune, gapima umuriro no kugabanya ibikorwa bisaba kwegerana cyane hagati y’abitabiriye.

Virusi ya Marburg yandura binyuze mu gukora ku matembabuzi cyangwa amaraso by’umuntu uyirwaye cyangwa se binyuze mu gukora ku bintu n’ahantu ayo matembabuzi yageze.

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko kuri ubu iyi ndwara imaze kwandurwa n’abantu 37. Abakiri kuvurwa ni abantu 21. Ni mu gihe abamaze kwitaba Imana ari abantu 11 . Ibipimo byose bimaze gufatwa ni 1009.

- Advertisement -

MINISANTE ivuga ko abantu batanu bamaze gukira iyi ndwara ndetse byitezwe ko uyu munsi basezererwa mu Bitaro bari barwariyemo.

DB yashyizeho amabwiriza ajyanye no kwirinda Marburg

UMUSEKE.RW

 

 

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *