Rubavu: Hatashywe Intare Kivu Arena yatwaye hafi miliyari 6 Frw

MUKWAYA OLIVIER MUKWAYA OLIVIER
Iyi nyubako yubakishijwe ikoranabuhanga rigezweho ry’amajwi n’amashusho

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Ntara y’Iburengerazuba, batashye ku mugaragaro inyubako Intare Kivu Arena biyubakiye ifite agaciro ka miliyari 5.7 Frw ndetse banishimira uruhare bagize mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.

Iyi nyubako nshya y’umuryango FPR Inkotanyi yubatse ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu iruhande rw’umupaka munini uhuza u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo uzwi kw’izina rya La Corniche.

Iyi nyubako ifite icyumba cyo kwakira ibitaramo n’inama mpuzamahanga, ibiro, Restaurant imicungire yayo izaba iri mu maboko na Intare Imvestment Company ari nayo icunga Intare Arena ya Kigali nk’uko byatangajwe mu birori byo kuyimurika.

Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Ntara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert yashimiye abanyamuryango b’umuryango FPR Inkotanyi biyubakiye iyi nyubako nuko bitwaye mu matora abaha umukoro wo kubaka n’izindi nyubako zigezweho.

Ati “Ndashimira abanyamuryango kubera iki gikorwa ndetse nuko mwitwaye mu matora kuko twatoye neza, nk’uko mwatekereje kubaka iyi nyubako n’ibindi tuzabigeraho ku buryo umuntu uzajya asura iyi nyubako atazajya bona izindi nyubako zitajyanye nayo, kandi ndizera ko no mu tundi turere mwareba uko naho hakubakwa inyubako nkizi ubutaha’’.

Nkuko byatangajwe imirimo yo kubaka INTARE KIVU ARENA ntabwo irarangira kuko hakiri igice cya kabiri kizaba kigizwe no kongera ibyumba by’inama ndetse naho guparika imodoka.

KIVU INTARE ARENA yubatse ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, mu murenge wa Gisenyi

MUKWAYA OLIVIER
UMUSEKE.RW i Rubavu

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *