Rusizi: Barasaba RITCO ko yabafasha kugeza umusaruro ku isoko

Abaturage bo mu Murenge wa Nyakabuye,Akarere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, bamaze imyaka icumi bari mu bwigunge, aho bavuga ko batakibasha kugeza umusaruro wabo  ku isoko mu mujyi wa Rusizi ndetse no mu bindi bice bitewe n’uko batazi irengero ry’imodoka yabibafashagamo.

Nduwayo Gaston atuye mu Kagari ka Kamanu, Umurenge wa Nyakabuye yavuze ko bamaze imyaka icumi bari mu bwigunge ntibabona imodoka ibageza ku isoko n’umusaruro wabo.

Ati”Utabyutse saa kumi ntabwo wabona imodoka imwe imugeza mu Mujyi wa Rusizi hano iwacu haba abagenzi benshi n’umusaruro mwinshi,  imodoka yadutwaraga neza ya Ritco tuyiheruka mu myaka icumi ishize ubu turi mu bwigunge turifuzako Ritco ko yagaruka”.

Musabeyezu Germaine, atuye mu Mudugudu wa Kiyovu Akagari ka Kamanu,yabwiye UMUSEKE ko nta kibazo cy’umuhanda bafite ko gusa ko imodoka yawucamo.

Ati”Nta kibazo cy’umuhanda dufite nubwo utarimo kaburimbo, twasigaye inyuma, mbere twagiraga Onatracom nyuma haza Ritco, ubu dufite imodoka imwe ya Tripartite tugira umusaruro mwinshi w’imyaka  ntugera ku isoko turifuza ko yasubizwaho“.

Mu gihe abaturage bavuga ko umuhanda wabo ntacyo utwaye ko ucamo n’imodoka nto ya Coaster,amakuru ava muri Kompanyi itwara abantu n’ibintu ya Ritco,avuga ko batayisubizayo kubera umuhanda mubi ngo ikihakorera imodoka zabo zarangirikaga bikabije.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi butangaza ko iki kibazo bukizi bwizeza abaturage ko buri kuvugana n’ubuyobozi bwa Ritco ko mugihe gito igisubizo kizaba kibonetse nubwo butatangaje igihe bizarangirira.

,Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habimana Alfred ati “Ikibazo twarakimenye turi gukora ubuvugizi  twatangiye kukiganiraho  n’abayobozi ba Ritco ni ugutegereza vuba cyane tuzabaha igisubizo”.

Umurenge wa Nyakabuye uri  mu majyepfo ashyira  uBurasirazuba bw’akarere ka Rusizi, Utuwe n’abaturage ibimbi 33,200 muribo 85% bakora ubuhinzi n’ubworozi.

- Advertisement -

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW/RUSIZI