Rusizi: Hagaragajwe uko igipimo cy’ubumwe n’ubudaheranwa gihagaze

Mu karere ka Rusizi,mu ntara y’iburengerazuba,hagaragajwe uko igupimo cy’ubumwe n’ubudaheranwa cyagiye kizamuka mu myaka itandukanye.

Ibi byagaragarijwe mu ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa ryateranye  kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2024,ryitabiriwe n’ibyiciro bitandukanye birimo inzego za leta,Intumwa zo mu ihuriro Unity Club Intwararumuri,Urwego rw’umuvunyi n’inzego z’umutekano.

Ubushakashatsi bugaragaza ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda cyagiye kizamuka aho nko muri 2010 cyari hejuru ya 83%, muri muri 2015 kigera kuri 92,5%, naho muri 2020 kigera kuri 94.7%. Ni ukuvuga ko ubwiyongere bwa 12,4% mu gihe cy’imyaka 10.

Ubushakashatsi bwa 2023 kandi bugaragaza ko Abanyarwanda bageze ku gipimo gishimishije cy’Ubudaheranwa, aho Ubudaheranwa ku muntu ku giti cye bugeze kuri 75% mu gihe ku rwego rw’inzego bugeze kuri 92%.

Imibare ya MINUBUMWE igaragaza ko kandi 99% by’Abanyarwanda bashyize imbere ubunyarwanda bakanakomera ku ndangagaciro zibwimakaza.

94.6% basobanukiwe amateka Igihugu cyanyuzemo, naho 97.1% bemeza ko babanye neza kandi bafatanya mu buzima bwabo.

Hon Tumushime Francine,Intumwa ya Unity Club Intwararumuri yashimangiye uko  igipimimo cy’ubumwe n’ubudaheranwa cyagiye kizamuka  kuva Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.

Ati”Hashingiwe ku bushakashatsi bwakozwe kuva muri  2010 ubumwe n’ubudaheranwa bwagiye buzamuka icyo gihe bwahereye ku 82,3% bugeze kuri 93,6%.”

Ubuyobozi bw’Akarere Ka Rusizi  butangaza ko habarurwa matsinda 57 y’ubumwe n’ubudaheranwa ko hari gahunda yo gutuma aya matsinda agera mu mirenge yose ngo anatange umusaruro ku bumwe n’ubudaheranwa.

- Advertisement -
Igipimo cy’ubumwe n’ubudaheranwa cyarazamutse
Mu karere ka Rusizi habarurwa amaysinda 57 y’ubumwe n’ubudaheranwa
Abayobozi mu nzego zose bitabiriye iri huriro

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW/RUSIZI