Rutsiro: Barishimira intambwe yatewe mu kurwanya igwingira ry’abana

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Mu Mirenge igize Akarere ka Rutsiro hakozwe ubukangurambaga ku kurwanya igwingira mu bana

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro, butangaza ko hari intambwe yatewe mu kurwanya igwingira, aho abana bari bafite igwingira bavuye kuri 739 hasigaye 33 mu mezi atandatu gusa.

Ibi babigarutseho mu bukangurambaga bwakozwe ku wa 26-27 Nzeri 2024, mu Mirenge ya  Manihira na Nyabirasi, yo mu Karere ka Rutsiro, mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ubu bukangurambaga bwakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku biribwa WFP/ PAM, ufatanyije n’Akarere ka Rutsiro ku nkunga ya Federation Swiss.

Ni igikorwa cyari kitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Dative Kayitesi, abayobozi batandukanye bo mu nzego z’ibanze, umutekano ndetse n’izindi, hamwe n’ abakozi ba PAM.

Ubu bukangurambaga bugamije kurwanya igwingira ndetse n’ingaruka zishingiye ku mirire mibi bwiganjemo ibikorwa bitandukanye nko gutera imbuto ndetse no kubaka akarima k’igikoni ku  irerero nk’ikimenyetso ku baturage cyo kwita ku mirire y’abana ndetse no kugaburira indyo yuzuye.

Icyo gihe kandi hatetswe indyo yuzuye,igaburirwa abana bo mu irerero ryo mu Mirenge ya Manihira na Nyabirasi ndetse hanapimwa abana bari munsi y’imyaka itanu.

Ni igikorwa kandi cyaranzwe na gahunda zitandukanye zigamije kurwanya imirire mibi ndetse n’igwingira mu bana bato.

Muri iki gikorwa kandi umuhanzi Eric Senderi yatambukije ubutumwa bwe mu ndirimbo ari nako asusurutsa abaturage ndetse hakinwe ikinamico yatambutsaga ubutumva bwo kurwanya igwingira.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro,Kayitesi Dative, mu ijambo yagejeje ku baturage ba Manihira,yibukije abaturage ibigize indyo yuzuye, abakangurira gukomereza aho bagejeje barwanya imirire mibi.

- Advertisement -

Yavuze kandi ko “kubera gahunda y’igikorwa kimaze amezi atandatu cy’itwa ‘professional umuganda’ mu bana 739 bari bafite igwingira kuri ubu hasigaye 33 gusa.”

Yakomeje gushishikariza abaturage ko “isuku ari isoko y’ubuzima,ko nta buzima nta terambere kandi nta buzima nta mutekano.”

Umukozi wa WFP/PAM, Edgar Gatete, yibukije abagabo ko kwita ku buzima bw’abana babo nabo ari inshingano zibareba.

Yakomeje gushimangira ko umwana utagwingiye ari ishema ry’umubyeyi.

Ati “umwana utagwingiye ni  ishema ry’umubyeyi, ababyeyi bagomba gukurikirana imirire y’abana babo, babagaburira indyo yuzuye ifite isuku. “

Iki gikorwa cyahuje abaturage bagera mu bihumbi bitandatu mu Mirenge yombi ndetse abaturage bose batahanye inyigisho z’ingenzi, n’ingamba nshya zo kwita ku bana babo, bakarwanya igwingira mu karere ka Rutsiro.

Ubuyobozi butangaza ko Kuva muri Mata kugera muri Kanama 2024, abana bagera ku 11,883 bo mu mirenge itandukanye mu Karere ka Rutsiro, bavuye mu igwingira mu gihe gito cy’iminsi 12 na nyuma bakomeza gukurikiranwa mu ngo zabo.

Kuva muri Mata kugeza muri Kanama 2024, imibare igaragaza ko mu bana 14,471 bari bafite imirire mibi , abangana na 11,883 [82.1%] bakize ubu bakaba bameze neza.

Ibiryo birimo ibikomoka ku matungo bifasha kurwanya imirire mibi
Hubatswe akarima k’igikoni kitezweho gutanga imboga zizafasha kurwanya igwingira
Umukozi wa PAM yifatanyije n’abaturage gukora akarima k’igikoni kagamije kurwanya igwingira
Abayobozi batandukanye bitabiriye ubu bukangurambaga
Ubu bukangurambaga bwakoze mu Mirenge yo muri Rutsiro bwasize impinduka

TUYISHIMIRE Raymond

UMUSEKE.RW/Rutsiro

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *