Rutsiro: Urujijo ku rupfu rw’umusore  waguye mu Kirombe bikagirwa ibanga

Urupfu rwa Manirakiza Boniface uherutse kwitabimana mu cyumweru gishize, bamwe mu baturage harimo n’abo mu muryango we bavuga ko yapfiriye mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro, abandi bavuga ko yanyereye ku musozi agemuriye Kampani ibiryo arapfa.

Urupfu rw’uyu musore Manirakiza Boniface rwabereye mu Mudugudu wa Kabacuzi, Akagari ka Umurenge wa Mukura mu Karere  ka Rutsiro.

Abo mu Muryango wa Nyakwigendera bavuga ko umuvandimwe wabo yavuye mu rugo mu Ngororero ajya mu kazi  nkuko bisanzwe batungurwa no kumva inkuru mbi ko yapfiriye mu kirombe.

Mukamwiza Jeanne umuvandimwe wa Manirakiza Boniface avuga ko Manirakiza yabanje gukorera akazi mu Karere ka Rubavu, kaza guhagarara.

Uyu akavuga ko umukoresha we abonye ko akazi karangiye ariwe wongeye kumushakira akazi mu birombe byo mu Murenge wa Mukura.

Ati “Jye ntabwo twari kumwe, ariko abo bari kumwe nibo batubwiye ko yaguye mu kirombe.”

Avuga ko aho apfiriye iyo Kampani niyo yahise izana umurambo ku bitaro bya Murunda.

Ati “Nabajije Uhagarariye Kampani icyo badufasha bemera gutwara Umurambo bakawugeza mu rugo.”

Avuga ko iyi Kampani ari nayo yabahaye isanduku bashyinguramo umubiri wa Manirakiza.

- Advertisement -

Undi muturage utashatse ko amazina n’amashusho bye bitangazwa, avuga ko yatabajwe n’abakozi ba Kampani bamubwira ko hari Umuturage uguye mu kirombe, ajyayo bafatanya n’abandi kumukuramo.

Yagize ati “Twamukuyemo jye na bagenzi banjye banatubwira ko yishwe na Gaz yo mu kirombe.”

Uyu muturage yabwiye UMUSEKE ko ibyo Kampani ivuga ko yanyereye ari amayeri agamije kuyobya uburari kugira ngo hatagira icyo ibazwa cy’impozamarira, kuko hari n’abandi baturage bane bamaze kugwa muri iki kirombe, abakozi bacyo bakabeshya Inzego ko bapfiriye hanze y’ikirombe.

Umukuru w’Umudugudu wa Kabacuzi uherereyemo iki kirombe Ndarushinze Jean Baptiste avuga ko yahamagawe n’abaturage bamubwira ko hari umuntu upfiriye hafi n’ibirombe yitabaza abari hafi .

Ati “Basanze uwapfuye ari umukozi uteka kuko atakoraga mu kirombe kuko yari agemuriye abo yatekeraga bakora mu kirombe.”

Mudugudu avuga ko  yabwiwe ko bakomeje kumutegereza baraheba bagenzuye basanga yanyereye yitura hasi arapfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel, avuga ko aho yapfiriye bahasanze indobo irimo ibiryo yari agemuye.

Ati “Ubugenzacyaha n’Inzego z’Umutekano barahageze.”

Twagerageje kuvugisha Uhagarariye Kampani atubwira ko ayo makuru y’urupfu rwa Manirakiza Boniface atayatangira kuri Telefoni keretse abanyamakuru baje bakabonana imbona nkubone.

Manirakiza Boniface w’imyaka 27 y’amavuko yakomokaga mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Mubuga, Umurenge wa Muhororo mu Karere ka Ngororero ubu akaba  yarashyinguwe.

Gusa abo mu Muryango we bakaba bategereje ibizava mu iperereza RIB yakoze.

Bamwe mu baturiye ibirombe bakavuga ko bamwe mu nzego z’Ibanze bafatanya n’Abayobozi b’ibirombe kuyobya uburari kugira ngo inzego zibakuriye zitabafungira ibirombe kuko babafitemo inyungu.

Inzego z’Ibanze zihakana ko Manirakiza Boniface ataguye mu kirombe, ahubwo ko yanyereye agapfa
Umukuru w’Umudugudu wa Kabacuzi uherereyemo iki kirombe Ndarushinze Jean Baptiste avuga ko yahawe amakuru ko Manirakiza yanyereye ku gasozi arapfa

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Rutsiro