Shampiyona igiye gukomeza

Nyuma y’Inama yahuje abayobozi b’amakipe akina shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda n’ubuyobozi buyitegura, Rwanda Premier League Board, hemejwe ko shampiyona igomba gukomeza hakinwa imikino y’umunsi wa Gatandatu.

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo habaye Inama nyunguranabitekerezo, yahuje abayobozi b’amakipe akina shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’urwego ruyitegura, Rwanda Premier League Board.

Iyi Nama yari igamije kurebera hamwe uko shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda, yakomeza hadakomeje kubamo imikino myinshi y’ibirarane bitewe no gutegura ikipe y’Igihugu, Amavubi.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo, hemejwe ko shampiyona igomba kugaruka hakinwa imikino y’umunsi wa Gatandatu.

Ku wa Gatandatu tariki ya 19 Ukwakira 2024, APR FC izakina na Gasogi United, Rayon Sports izaba yakinnye na Bugesera FC, ku Cyumweru tariki ya 20 Ukwakira, Musanze FC izaba yakinnye na Mukura VS.

Ingengabihe y’uko umunsi wa Gatandatu uzakinwa, ni iherutse gutangazwa na Rwanda Premier League.

Police FC iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo n’amanota 11, igakurikirwa na Gorilla FC na AS Kigali zifite amanota 10.

Shampiyona igiye gukomeza hakinwa imikino y’umunsi wa Gatandatu

UMUSEKE.RW