Tchabalala na Osée bahesheje AS Kigali amanota atatu

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Biciye kuri Hussein Shaban Tchabalala na Iyabivuze Osée, ikipe ya AS Kigali yatsinze Vision FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa Gatandatu washampiyon, biyihesha gufata umwanya wa mbere by’agateganyo.

Kuri uyu wa Mbere ni bwo hasojwe imikino y’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona, wabereye kuri Kigali Péle Stadium guhera Saa Cyenda z’amanywa.

AS Kigali yashakaga umwanya wa mbere by’agateganyo, yari yakiriye Visison FC ikirwana n’ubuzima bushya bwo mu Cyiciro cya Mbere.

Abanya-Mujyi baje gukina uyu mukino, bafite Nshimiyimana Didier wari wajyanye n’ingimbi zitarengeje imyaka 20 mu irushanwa rya CECAFA ryabereye muri Tanzania.

Ku munota wa 20 w’umukino, Hussein Shaban Tchabalala yari afunguye amazamu ku gitego yatsindishije akaguru k’iburyo ku mupira wari uturutse ku ruhande rw’iburyo.

Vision FC yahise imera nk’ikangutse itangira guhererekanya neza ariko kubona izamu bikomeza kuba ingume.

Iminota 45 y’igice cya Mbere, yarangiye AS Kigali ikiyoboye n’igitego 1-0.

Bakigaruka mu gice cya Kabiri, AS Kigali yahise ikora impinduka ikuramo Armel Ghislain utatanze byinshi kuri uyu munsi, asimburwa na Ndayishimiye Didier.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yahise itangira kwihutisha imipira igana imbere ndetse ba myugariro ba Vision FC batangira guhura n’akazi.

- Advertisement -

Ntibyatinze, kuko ku munota wa 52, Iyabivuze Osée yaboneye Abanya-Mujyi igitego cya Kabiri nyuma y’uburangare bwa ba myugariro b’ikipe yo ku Mumena.

Gutsindwa igitego cya Kabiri, byashyiraga Vision FC ahabi, cyane ko nta mukino n’umwe iratsinda kuva yaza mu Cyiciro cya Mbere.

Gusa ntiyacitse intege, yahise yiga umuvuno wo gukina imipira yihuta igana imbere ndetse biza kuyiha umusaruro.

Ku munota wa 75 w’umukino, Vision FC yabonye igitego cyatsinzwe na Huzaf Ali kuri penaliti yari ikozwe na Rwabuhihi Placide ku mupira yari akoresheje ukuboko.

Vision FC yahise yongera imbaraga ndetse yongeramo rutahizamu, Onesme wafashije ubusatirizi bw’iyi kipe.

Uku gusatira, byatumye ibona indi penaliti ku munota wa 93 ariko Huzaf ayiteye ikurwamo na Gaël Cuzuzo. Nyuma y’umunota umwe gusa, Uwikunda Samuel yahise awurangiza.

AS Kigali yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 13 mu mikino itandatu imaze gukina. Imikino y’umunsi wa Karindwi, biteganyijwe ko izakinwa ku wa Gatanu tariki ya 25 no ku wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira 2024.

Iyabivuze Osée yatsindiye AS Kigali igitego cya kabiri
Tchabalala na Osée bahesheje AS Kigali amanota atatu
Akayezu Jean Bosco wa AS Kigali yeretswe ikarita itukura ku munota wa 90 nyuma y’umupira yari afatishije inoki mu rubuga rw’izamu rye
Yari yagize umukino mwiza
Kwizera Pierrot uyu munsi ntiyabaye mwiza
Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa AS Kigali

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *