Tshisekedi  yaciye amarenga ko ashaka guhindura Itegeko Nshinga

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Tshisekedi yaciye amarenga ko asahaka guhindura Itegeko Nshinga

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi yavuze ko itegekonshinga ry’icyo gihugu rikwiye kuvugururwa kuko hari aho rifite “intege nke”.

Ni bwo bwa mbere Perezida Tshisekedi avuze ku mugaragaro kuri iyi ngingo itavugwaho rumwe, nyuma yuko muri uku kwezi ishyaka rye UDPS ritangije ubukangurambaga bugamije ivugurura ry’itegekonshinga.

Mu ijambo yavuze mu rurimi rw’Ilingala, Perezida Tshisekedi yavuze ko bikwiye ko itegekonshinga rivugururwa rikajyana “n’uko ibintu bimeze mu by’ukuri muri Congo”.

Tshisekedi yavuze ko “iki gikorwa ntikizakora ku mubare wa manda mu matora ya perezida”.

Ariko abatavuga rumwe na we bavuga ko ari uburyo bwo gushaka kuziyamamariza manda ya gatatu.

Mu ruzinduko rwe ku wa gatatu mu mujyi wa Kisangani mu ntara ya Tshopo, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’igihugu, Tshisekedi yavuze ko itegekonshinga rikwiye kuvugururwa.

Ibiro bya perezida  byasibiyemo magambo ye yo mu Ilingala agira ati “Mwigira ubwoba. Itegekonshinga ryacu rifite intege nke, ni byiza ko abahanga bacu babitekerezaho.”

Ivugurura cyangwa guhindura itegekonshinga si ibyo kwitiranya n’umubare wa manda [zo] zisaba ko habaho amatora ya kamarampaka.”

Muri zimwe mu mpamvu yatanze, Tshisekedi yavuze ko habayeho gutinda gushyiraho inzego nyuma y’amatora aherutse, ndetse ko hari intege nke muri manda ya ba guverineri b’intara.

- Advertisement -

Tshisekedi yavuze ko hacyenewe itegekonshinga rijyanye n’uko ibintu bimeze mu by’ukuri muri Congo kandi ryanditswe n’Abanye-Congo avuga ko iririho ubu ryandikiwe mu mahanga n’abanyamahanga.

Ibiro bya Tshisekedi byatangaje ko yiyemeje ko mu mwaka utaha azashyiraho akanama kagutse k’inzobere ko kwiga ku ntege nke z’itegekonshinga, nyuma kajye (gatange) inama yo guha icyerekezo umushinga w’ivugurura ry’itegekonshinga.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi  bo bamaganye uyu mushinga 

Mu kiganiro aherutse kugirana n’urubuga rw’amakuru Actualité.cd rwo muri icyo gihugu, umunyapolitike Moïse Katumbi yavuze ko nta mpamvu n’imwe ihari yo guhindura itegekonshinga.

Katumbi yagize ati “… Ikibazo kiri muri RDC uyu munsi, si itegekonshinga. Ni ibura ry’imiyoborere myiza. Dufite itegekonshinga ryiza. Nta kintu na kimwe cyatangwa nk’impamvu yo kurihindura.”

Abatavuga rumwe na Tshisekedi bamushinja gushaka kwikubira ubutegetsi kandi ibintu arushaho kubizambya no gukomeza gushyira iki gihugu mu ntambara.

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *