Mu cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara na GHI (Global Hunger Index) cyo muri uyu mwaka wa 2024,cyerekana ko u Rwanda ruri mu bihugu bigaragaza umuhate wo kurwanya inzara.
Iki cyegeranyo cyasohotse mbere yuko Isi yizihiza umunsi Mpuzamahanga wahariwe ibiribwa, uteganyijwe kuba kuwa 16 Ukwakira uyu mwaka.
Global Hunger Index yerekana ko u Rwanda ari igihugu cya 101 mu bihugu 127 byakorewemo ubushakashatsi n’amanota 25.2, bigaragaza ko igihugu kiri gukora uko gishoboye ngo gikure abaturage bacyo mu nzara mu myaka 24 ishize (1998- 2024.)
Global Hunger Index mu Karere ishyira u Rwanda ku mwanya wa Gatatu nyuma ya Tanzania ifite amanota 22.7, Kenya irakurikira n’amanota 25.0 . U Rwanda rufite amanota 25.2 Uganda yo ifite amanota 27.3 .
Iki cyegeranyo kigaragaza ibihugu nka ko Somalia na Madagascar bifite inzara ikabije . Somalie ifite amanota 44.1 naho Madagascar ifite 36.3.
Global Hunger Index igaragaza ko u Rwanda abaturage bangana na 31.4% bafite ikibazo cy’imirire mibi . Ni mu gihe abana bari munsi y’imyaka itanu bangana na 33.1% bafite ikibazo cy’igwingira.
Iki cyegeranyo kigaragaza ko abana bangana na 3.8% mbere y’imyaka itanu bavutse . Ni mugihe 1.1% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bahura n’ikibazo cyo kudakura neza bitewe n’imirire mibi.
Iki cyegeranyo kigaragaza ko hari amakuru ya bimwe mu bihugu atatanzwe arimo n’u Burundi gusa kikagaragaza ko inzara muri iki gihugu imeze nabi (alarming) aho abana bangana na 55.9% bafite ikibazo cy’igwingira , abangana na 6.0 bafite ikibazo mu mikurire naho abana bangana na 5.0% bapafa mbere y’imyaka itanu bavutse.
Iki cyegeranyo kigaragaza ko hari ibihugu bimwe bya Afurika byateye intambwe ishimishije mu kurwanya inzara.
- Advertisement -
Ibirwa bya Maurice biza imbere mu bihugu bya Afurika mu kurwanya inzara n’amanota 12.8 naho Comore ikaba ifite 18.8.
Iki cyegeranyo gisohotse mu gihe Banki Nkuru y’u Rwanda iherutse gutangaza ko mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2024, ibiciro ku isoko ry’u Rwanda byiyongereye ku kigero cya 5,1% bivuye ku bwiyongere bwa 4,7 % mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka.
UMUSEKE.RW