Ubumwe bw’Abanyarwanda butangirira mu bumwe bw’imiryango- Amb. Mutaboba

Ambasaderi Joseph Mutaboba wahagarariye u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agakora n’izindi nshingano, yasabye abantu kwimakaza Ubumwe mu miryango yabo kuko ariho hari isôoko y’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, tariki 23 Ukwakira 2024 ubwo yari mu Karere ka Gasabo mu nama y’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa.

Mu kiganiro Ambasaderi Joseph Mutaboba yatanze yavuze ko indangagaciro zishingiye mibereho n’imibanire y’Abanyarwanda, Gukunda igihugu n’Imiyoborere myiza ndetse n’Umurimo n’Iterambere.

Yavuze ko byo bikaba bikwiye gutuma abantu humva ko bafite inshingano zo guteza imbere u Rwanda.

Yagaragaje ko Ubumwe bw’Abanyarwanda butangirira mu bumwe bw’imiryango, abasaba kutihugiraho nk’uko biriho ubu muri imwe mu miryango.

Ati” Niba mutitaye kubana banyu, niba mutabaganirije ntabwo murimo murubaka igihugu ahubwo muri mo muragisenya”.

Ahanura abayobozi yababwiye ko urukundo rw’igihugu ari ukwitanga, ugakorera mu mucyo no kugisha inama.

Ati” Nabiciyemo ndabizi [ kuyobora], iyo bikunaniye wikwiyumanganya ngo uceceke, baza mugenzi wawe ku ruhande w’undi, umubwire uti ‘ngira inama’.”

Yasabye abari mu nzego z’ubuyobozi gukora neza no kuvugurura imikorere bahanga udushya no kwirinda gushaka umukiro wa vuba.

- Advertisement -

Ati” Hari ibintu nyinshitutitaho kandi bifite ingaruka kuri twebwe n’abo tuyobora. Imikorere, mugerageze mukorere kuri gahunda, kuva ku Murenge kugera ku Karere. Mugerageze mukore neza kuko nimwe impinduka zizaturukaho.”

Amb. Mutaboba yavuze ko hari ibintu biba bidakwiye kuranga umuntu birimo kudatinya umugayo, kwiyandarika no kubeshya.

Abitabiriye ibi biganiro basabye ko Ubuyobozi mu nzego zose bita ku rubyiruko rwitabira Ihuriro ry’Urunana rw’Urungano kugira ngo bifashe mu kubaka no guhindura imyitwarire n’imyumvire y’urundi rubyiruko ariko bifashe no guhindura umuryango.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Bayasese Bernard, yavuze ko iyi nama ari ingirakamaro kuko ihuza ibyiciro binyuranye by’abayobozi bariho muri iki gihe n’abahoze aribo bakaba bafite uruhare rukomeye mu kwimakaza Ndi Umunyarwanda no guhindura imyumvire n’imyitwarire y’abanyarwanda.

Abitabiriye ibi biganiro batahanye umukoro wo guhashya Inzitizi zikiriho
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Bayasese Bernard

Ambasaderi Joseph Mutaboba

UMUSEKE.RW