Umujyi wa Kigali wemeje ifungwa ry’irimbi rya Nyamirambo

Umujyi wa Kigali wemeje ko irimbi rya Nyamirambo riherereye mu karere ka Nyarugenge ritagomba gukoreshwa, usaba abantu gutekereza ahandi bashyingura .

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Claudine Uwera, aherutse kwandikira ibaruwa ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe imirimo yo gushyingura abantu mu irimbi rya Nyamirambo kitwa RIP Company Ltd, itegeka gufunga iryo rimbi kuko ryuzuye.

Icyakora iyo Kompanyi yo ivuga ko“ rigifite ahantu hashyingurwa abantu ndetse n’umwenjeniyeri w’Umujyi yahageze tariki 24 Nzeri 2024, yaje kureba ahari hasigaye, arahatwereka, ntaho rero twigeze turenga aho yatweretse, ahubwo twe turibaza impamvu bahagarika ahantu, nubwo ari hato hasigaye ariko hagihari, nicyo kibazo cyagombye kwibazwa cyane.”.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yahamije ko iri rimbi ryuzuye asaba abantu gutekereza ahandi bajya bashyingura.

Ati “ Irimbi rya Nyamirambo ryaruzuye. Abo barikoreshaga bavuye ahantu hatandukanye batangira gutekereza ahandi habegereye.”

Ubuyobozi bwa RIP Company Ltd buvuga ko abari barituriye bizabagora kubona ahandi ho gushyingura kuko yaba irya Busanza na Rusororo riri ahantu kure kandi hahenze.

Irimbi rya Nyamirambo riri mu Kagari ka Rugarama, mu Murenge wa Nyamirambo, mu Karere ka Nyarugenge.

Mu Mujyi wa Kigali hari amarimbi arimo irya Rusororo riri mu Karere ka Gasabo, n’irya Nyarugugu riri mu Busanza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -