Aba-Rayons bagabiye Inka Sam Karenzi

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Bitewe n’ubuvugizi yakomeje gukorera ikipe ya Rayon Sports agamije ko abakunzi b’iyi kipe bakongera kuvuga rumwe, Umunyamakuru akaba n’Umuyobozi wa FINE FM, yagabiwe Inka eshatu n’Aba-Rayons.

Ku wa Kane tariki ya 31 Ukwakira, ni bwo abakunzi ba Rayon Sports batatu bashimiye Sam Karenzi ku bwo guharanira impinduka muri iyi kipe kandi zikaba zaragezweho.

Ubwo abanyamakuru ba FINE FM bakora mu kiganiro kizwi nka “Urukiko rw’Ubujurire rwa Siporo”, bahamagaye umukunzi wa Gikundiro uzwi cyane, Habiyakare Saidi bamubaza uko yakiriye impinduka zirimo guhuza imbaraga ku bahoze bayobora iyi kipe.

Abagarukwagaho cyane, ni Munyakazi Sadate na Muvunyi Paul, baherutse kugaragara bari mu nama yo gushaka ibisubizo ku bibazo iyi kipe ifite.

Aba-Rayons benshi bishimiye ubu bumwe n’uku kongera guhuza imbaraga.

Saidi ubwo yasubizaga Sam Karenzi wari umuhamagaye, yavuze guhuza imbaraga mu bakunzi ba Rayon Sports ntako bisa ariko ahita aboneraho ashimira uyu munyamakuru ku bwo kubigiramo uruhare.

Ati “Karenzi ngukunda ntacyo umpaye. Ariko kubera uburyo twafatanyije, nagira ngo ntibibe nka byabindi byo kuri Radio. Nagira ngo nkugabire (Inka). Mu izina ry’Aba-Rayons bose, mu izina ry’urugamba twarwanye, Kare, nguhaye Inka.”

Habiyakare yakomeje avuga ko agabiye Karenzi ku bwo gukorana ubunyamwuga umwuga we w’itangazamakuru, mu gihe cya Siporo.

Muri iki kiganiro kandi, ntibyatinze ko uyu munyamakuru yongera kugabirwa n’abandi bakunzi ba Gikundiro babiri kubera kumushimira ku ruhare rwe muri uyu mwuga.

- Advertisement -

Akiri mu kiganiro, Sam yahise abona ubutumwa bw’uwitwa Mugisha nawe wamubwiye ko amugabiye Inka. Ndetse nyuma y’uyu, uyu munyamakuru yahise abona ubundi butumwa bwa Fred uzwi nka Mu China wabucishije kuri Ricard, avuga ko nawe yamugabiye.

Mbere y’uko iki kiganiro kirangira, amakuru avuga ko biciye kuri Mobile Money, Mugisha Thèogene we yahise yoherereza amafaranga uyu munyamakuru angana n’inka yamugabiye.

Sam Karenzi ni izina rinini mu mwuga w’Itangazamakuru rya Siporo mu Rwanda. Yawutangiriye i Huye kuri Radio Salus akomereza i Kigali kuri Radio10 na FINE FM ariho ubu ndetse akaba ari nawe uyiyobora.

Saidi yagabiye Inka Sam Karenzi
Mugisha yahise yoherereza Sam Karenzi amafaranga angana n’inka yamugabiye
Aherutse guhembwa nk’umunyamakuru mwiza w’umwaka

UMUSEKE.RW