Ababyeyi basabwe kuganiriza abana b’abakobwa ubuzima bw’imyororokere n’uko bakwitwara mu bwangavu, bakareka kubyita ibishitani.
Ibi babisabwe ubwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Ugushyingo 2024, Umuryango Empowerher Initiative, wita ku iterambere ry’abana b’abakobwa n’abagore, bagiranaga ikiganiro n’abanyeshuri bo kuri GS St Famille , mu mujyi wa Kigali.
Muri ibi biganiro byitabiriwe n’abakobwa bagera ku 100 bari mu myaka iri hagati ya 12-17 , baganirijwe uko bakwitwara mu gihe bageze mu bwangavu, banoza isuku y’umubiri wabo ndetse nuko bakwirinda ibishuko .
Abimana Seria wo mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye kuri GS St Famille, avuga ko ashima uyu muryango Empowerher Initiative, waje kubaganiriza ku buzima bw’imyororokere.
Ati “Ni byiza kuba baje kutuganiriza kandi ni byiza no kuba twabisangiza na barumuna bacu batabizi.”
Uyu avuga ko we yagize amahirwe kuba aganira n’ababyeyi be ku buzima bw’imyororokere gusa akanenga abatabikora babyita ibishitani.
Ati “Hari igihe ababyeyi banjye bajya bambwira ngo mwana wanjye ngwino nkuganirize,nkicara ,bakanganiriza ubuzima bw’imyororokere, bakambwira uko nkwiye kwifata iyo ngiye mu bihe by’abakobwa.”
Akomeza agira ati “ Nabasaba ko bajya baganiriza abana babo, bakabagira n’inama za ngombwa ku buzima bwabo n’ubw’ahazaza habo.”
Uwiduhaye Rebecca nawe wo muri iri shuri avuga ko iki gikorwa ari ingenzi kuko cyatumye hari amakuru ku buzima bwabo bunguka.
- Advertisement -
Ati “ Iki gikorwa nacyakiriye neza kuko hari byinshi banyigishije ntari nzi . Amakuru nari mfite ntabwo yari ahagije cyane ariko bitewe nuko bamaze kutwigisha hari ibyo nungutse.”
Akomeza ati “Ikintu navuga ni ugushishikariza ababyei kuganiriza abana ibintu by’ukuri . Ababyeyi bagomba kutuganiriza nk’abana b’abakobwa kugira ngo tumenye uko ubuzima bwacu bw’imyororokere bumeze nuko tugenda duhinduka ku mibiri yacu.”
Umukozi w’Umuryango Empowerher Initiative ,Bucyensenge Niyonizeye Merveille, avuga ko hari ubwo abana b’abakobwa baterwa inda zitateganyijwe kubera kutagira amakuru ku buzima bw’imyororokere.
Ati “Niho usanga batwaye inda batabiteguye, usanga hari abakobwa menshi babyaye, bakajya mu muhanda ariko bagiye babyigisha mu mashuri nkuko natwe twabihisemo, izo ngaruka zaba nke.”
Uyu avuga ko ababyeyi bakwiye gutinyuka kuganiriza abana babo ubuzima bw’imyororokere birinda ko bagwa mu bishuko, bakareka kubyita ibishitani.
Ati “Kuko batabaganiriza , barabitinya ahubwo bakabihisha ,ugasanga n’izo ngaruka zibagezeho. Ugasanga ntibazi kubara ukwezi, bakabatera inda,ibyo byose ni umubyeyi cyangwa ku ishuri bagomba kubibigisha.”
Ababyeyi ni ugutinyuka,bakareka kubyita ibishitani,bakabigisha kuko ingaruka zo gutwara inda batabiteganyije zagabanuka.”
Uyu muryango uvuga ko ufite intego yo kujya mu mashuri 300 yo mu Rwanda wigisha ubuzima bw’imyororokere.
Usibye kubigisha ubuzima bw’imyororokere, bahabahaye ibikoresho by’isuku bigizwe na ‘COTEX ndetse n’isabune .
UMUSEKE.RW