Abakuru b’Ibihugu bya EAC bagaragaje ibyifuzo byabo kuri Donald Trump

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
EAC irasaba Donald Trump ubufatanye

Donald trump yamaze kwemezwa ko ari we ugomba kuba Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Trump wari uhagarariye aba-Republican atsinze amatora ku majwi 279 ya Biro itora Perezida mu gihe yari akeneye amajwi 270, yahigitse Kamala Harris uhagarariye aba-Demokarate we wagize amajwi 223.

Muri rusange Donald Trump yagize amajwi y’abaturage miliyoni 72,6 z’abatoye angana na (50.8%) naho Kamala yagize amajwi miliyoni 67,8 y’abatoye angana na (47.5%).

Intsinzi ya Donald Trump ifite ibyo ivuze ku Isi irimo kunyura mu bihe bigoye by’intambara n’ibyorezo  mu bihugu bitandukanye.

Abakuru b’ibihugu bya EAC bakomye amashyi…

Instinzi ya Donald Trump yageze mu matwi ya bamwe mu bakuru b’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, na bo bagaragaza imbamutima bamushimira ku bw’intsinzi ye no guhirwa, bamwifuriza imirimo myiza n’imkoranire n’ibihugu byabo.

Perezida Paul Kagame yamwifurije imirimo myiza …

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame,yashimiye Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko u Rwanda n’Abanyarwanda bamushimira ku bw’iyo ntsinzi y’amateka, agaragaza ko yiteguye gukorana na Trump mu nyungu z’ibihugu byombi.

Ati “Niteguye gukorana namwe ku bw’inyungu z’ibihugu byombi mu myaka iri imbere.”

- Advertisement -

William Ruto wa Kenya na we abinyujje kuri X, yavuze ko Guverinoma ya Kenya no ku giti cye, bamushimira kuba abaye Perezida wa 47 wa Amerika.

Yavuze ko intsinzi ye ari igihamya ko Abanyamerika abasubiza icyizere mu cyerekezo gishya cy’ubuyobozi bwe.

William Ruto yavuze ko Kenya “yiteguye kugirana ubufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga no guhanga udushya, amahoro n’umutekano ndetse n’iterambere rirambye.”

Ruto yavuze ko yaba Amerika na Kenya bazakomeza gushyira imbaraga mu mubano mwiza uhari.

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, na we yavuze ko Guverinoma ya Tanzania, na we ku giti cye, bashimira Donald Trump ku bwo kongera gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Samia yongeyeho ko yizeye imikoranire myiza. Ati “Niteguye gukorana namwe ngo dushyire imbaraga mu mubano w’ibihugu bya Tanzania na Amerika.”

Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste, ari mu bambere bashimiye Donald Trump ku bw’intsinzi y’amateka, na we asaba ko ibihugu byombi umubano warushaho kuba mwiza.

Perezidanse ya Repubulika Iharanira Demokarsi ya Congo, yanditse kuri X ko Perezida Tshisekedi mu izina ry’abaturage ba Congo yashimiye Trump ku bw’intsinzi ye y’amateka.

Banditse ko ”Umukuru w’igihugu yiteguye gukomeza gukorana n’uwatowe mushya mu kwagura ubufatanye hagati ya RDC na Leta zunze Ubumwe za Amerika.”

Trump yiyamamaza yavuze ko yiteguye kongera gusubiza agaciro Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akagabanya imisoro, kandi agahangana n’ikibazo cy’abimukira.

Perezida Trump atsinze amatora mu gihe Isi ihanganye n’ibibazo by’intambara hagati ya Ukraine n’Uburusiya, ndetse na Israel na Palestine.

ISESENGURA

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *