Abapolisi baregwa guhohotera abafungiye  ‘Transit Center’ntibavuze rumwe mu Rukiko

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Abapolisi baregwa guhohotera abafungiye transit center ntibavuze rumwe mu Rukiko

Abapolisi baregwa gukubita abafungwa bo muri transit center y’i Nyanza bitabye urukiko ntibavuga rumwe aho bamwe basabaga ko baburana abandi bagasaba ko urubanza rwasubikwa kubera ko ubushinjacyaha butari bwashyize ikirego muri Sisiteme  ihuza ababuranyi.

Abaregwa bose uko ari icumi barimo abafunguwe by’agateganyo barimo  Umurisa Groliose usanzwe ari umuhuzabikorwa wa Transit Center y’i Nyanza n’uwari Komanda wa Sitasiyo ya polisi ya Ntyazo mu karere ka Nyanza, IP Eustashe Ndayambaje.

Harimo kandi n’abafunzwe by’agateganyo aribo PC Tuyisenge Yusuf, PC Uwamahoro Dative, DASSO Niyirora Claude.

Abari bafungiye muri transit center barimo uwari konseye Nahimana Saleh n’abandi, bari bitabye urukiko rw’ibanze rwa Busasamana i Nyanza baregwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake abandi bafungwa bari bafungiye muri transit center.

Me Kayiranga Munyanyindi Innocent wunganira komanda IP Eustashe Ndayambaje yasabye ko urubanza rwasubikwa.

Me Innocent yabishingiraga ko ubushinjacyaha butashyizemo umwanzuro w’ibyo baregwa muri sisiteme(system) ihuza ababuranyi.

Me Innocent ati”Aba twunganiye byatangiye baregwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake byateye urupfu none icyo cyaha cyavuyemo hasigara icyaha cyo gukubita no gukomeretsa kubushake gusa, ariko ubushinjacyaha ntibwakoze umwanzuro w’ibyo baregwa bushya bugendeye ko uko byatangiye atari uko bikimeze ahubwo inyandiko itanga ikirego ntiyahindutse.”

Me Innocent yakomeje abwira urukiko ko hari abo ubushinjacyaha buvuga ko bakubiswe, ko  bo ubwabo baza bagatanga ubuhamya bagafatwa nk’abatangabuhamya muri uru rubanza.

Me Innocent ati”Bavuga ko umukiriya wanjye Inspector of Police (IP) Eustashe yatangaga amabwiriza abafungwa bagakubitwa, abo bafungwa  rero bakubiswe bakwiye kuza kwitangira ubuhamya mu rukiko.”

- Advertisement -

Me Mukakarisa Valentine nawe wunganira umupolisi Tuyisenge Yusuf ufungiye mu igororero rya Huye nawe yasabye ko uru rubanza rusubikwa.

Me Habarurema François Xavier wunganiye umupolisi Uwamahoro Dative kuri we ntiyumvikanaga n’abandi banyamategeko basabaga ko urubanza rusubikwa.

Me Xavier yabwiye urukiko ko uwo yunganiye ariwe PC Dative afungiye mu igororero rya Nyamagabe.

Me Xavier yagize ati”Me Innocent we yagize umugisha umukiriya we ararekurwa naho uwanjye we aracyari mu ibohero arafunzwe bityo abo bantu ntibafatwe kimwe ahubwo tuburane.”

Me Xavier yisunze ingingo z’amategeko yavuze ko umukiriya we aramutse ahamijwe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake ashobora guhabwa igihano kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe kandi igihe amaze afunzwe  kirenze umwaka umwe bityo adakwiye gukomeza kurengana bityo ko yaburana.

Me Xavier akavuga ko uru rubanza rubera mu rukiko rwisumbuye rwa Huye hari ibimenyetso byari bigize icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake byateye urupfu kuko icyo cyaha cyavuyemo batagitindaho ahubwo hasigaye icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake kandi ibyo bimenyetso bikigize n’ubundi biri muri dosiye ari na byo bagomba kwireguraho.

Me Ruremesha Simeon Pierre nawe wunganira umuhuzabikorwa wa Transit Center Umulisa Groliose we warekuwe by’agateganyo nawe yasabaga ko baburana.

Me Simeon yagize ati”Ubutabera butinze ntibuba bukiri ubutabera.

Me Mpayimana Jean Paul wunganira Uwahoze ari konseye muri transit center witwa Nahimana Saleh ufungiye mu igororero rya Huye yavuze ko uwo yunganira ufunzwe , aburanye yemera icyaha cyangwa akaburana agihakana ibihano byacyo byarangiye bityo baburana hagatangwa ubutabera.

Me Mpayimana Jean Paul ati”Ntidutegeka urukiko twe turuhaye icyifuzo ko twaburana uru rubanza.”

Nahimana Saleh wari konseye muri transit center ufungiye mu igororero rya Huye yavuze ko batangiye ari abatangabuhamya.

Saleh ati”Twese twatangiye turi abatangabuhamya dutanga amakuru yuko icyaha cyakozwe abo batangabuhamya bavuga ngo bazanwe mu rukiko nta mpamvu kuko babajijwe mu bugenzacyaha nta gishya baza kuvuga.”

Ubushinjacyaha nabwo bwemera ko nta nyandiko shya itanga ikirego bwakoze ngo buyishyire muri sisiteme ihuza ababuranyi gusa buhawe igihe gito iyo nyandiko yaba yakozwe kandi banafite iyo nyandiko ariko itarashyirwa muri sisiteme ihuza ababuranyi.

Icyemezo cy’Urukiko

Urukiko rwafashe icyemezo ko uru rubanza rugomba gusubikwa kugira ngo ubushinjacyaha butegure inyandiko itanga ikirego ni uruhare rwa buri wese ku cyaha aregwa cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.

Urukiko rwemeje ko nta mpamvu yo gutumiza abiswe abatangabuhamya mu rukiko kuko ibyo babajijwe mu bugenzacyaha nk’abahohotewe bihagije.

Aba bose uko ari icumi intandaro ya byose kugira ngo bafungwe yabaye bamwe mu bari bafungiye muri transit center bavugaga ko bakubiswe.

Bisemburwa cyane n’uwari umufungwa witwa Habakurama Venant wo mu Murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza wapfuye bigakekwa ko yishwe n’inkoni yakubitiwe muri transit center.

Gusa abaganga bapimye umurambo wa nyakwigendera aribo Dr Nkurunziza Innocent na Dr Jean Baptiste Muvunyi imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Huye bemeje ko nyakwigendera atishwe no gukubitwa inkoni ahubwo yapfuye urupfu rusanzwe ari nabwo urukiko rwisumbuye rwa Huye rwahise rwiyambura ububasha bwo kuburanisha uru rubanza rwoherezwa mu rukiko rw’Ibanze rwa Busasamana ari naho baburanira ubu.

Niba nta gihindutse umucamanza araburanisha uru rubanza n’ubundi muri uku kwezi Kwa Ugushyingo 2024.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW