Muhanga: Abagizi ba nabi bataramenyekana bigabije Umurima w’umuturage barandura imyaka ye.
Byabereye mu Mudugudu wa Gatare, Akagari ka Kinini, Umurenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga.
Habukwiha Félix waranduriwe imyaka, avuga ko abakekwaho ubu bugizi bwa nabi, babikoze mu ijoro ryakeye ryo kuwa 20/11/2024, kuko ku mugoroba yari ahari abagara imyaka ye.
Habukwiha avuga ko abakoze ibi, babikoranye ubugome kubera ko imyaka baranduye bayiranduye itari yera bayirambika hasi.
Uyu muturage avuga ko nta kibazo akeka bafitanye n’umuntu uwo ariwe wese mu Mudugudu.
Bamwe mu baturanyi bavuga batabajwe bajya kureba uko iki kibazo giteye, basanga imyaka yose y’uyu muturage irambitse hasi.
Umwe muri bo yagize ati: “Hari abantu bagifite ubugome mu mitima, uwakoze ibi ashakishwe ibihanirwe n’amategeko.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe Nsengimana Oswald yabwiye UMUSEKE ko bahawe raporo ko Habukwiha yaranduriwe imyaka, akavuga ko batangiye gukurikirana ababigizemo uruhare.
Ati: “Nta makuru y’ukekwaho iki cyaha turamenya, cyakora biravugwa ko hari hari bamwe mu Muryango we bari bafitanye amakimbirane.”
- Advertisement -
Gusa Gitifu Nsengimana avuga ko aribyo abantu bakeka kuko nta perereza ryimbitse inzego zibishinzwe zirakora.
Imyaka Habukwiha yaranduriwe, irimo ibinyomoro, imbuto zo mu bwoko bwa Marakuja ndetse n’imboga ziteye ku buso bunini.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Shyogwe buvuga ko bugiye gukorana ibiganiro n’inteko y’abaturage bahatuye kugira ngo butange Ubutumwa.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.