Amajyaruguru: Hagaragaye ibyaha 339 bya magendu mu mezi atatu ashize

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface yatangaje ko Intara y’Amajyarugu yagize umubare munini w’ibyaha by’ubucuruzi bwa magendu, kuko mu gihe cy’amezi atatu ashize guhera muri Kanama 2024 kugeza ubu hamaze kugaragara ibyaha bigera kuri 339.

Ni bimwe mubyo yagarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru rikorera mu Ntara y’Amajyaruguru giherutse kuba kuwa 11 Ugushyingo 2024.

ACP Rutikanga, agaruka ku ishusho y’Intara y’Amajyaruguru ku byaha byagiye bigaragaramo mu gihe cy’amezi atatu ashize, yagaragaje ko ibyaha bya magendu mu Turere twose tw’iyi Ntara byageze kuri 339.

Yakomeje asobanura impamvu nyamukuru ituma harabayeho ubwinshi bw’ibi byaha, agaragaza ko ari Intara irimo gutera imbere cyane uhereye ku mujyi wa Musanze.

Yagize ati“Ni Intara izamuka cyane, bigatuma rero ibyaha biboneka ari byinshi, hagira abashyitsi benshi yaba abo mu gihugu n’abavuye hanze n’abava hirya no hino baje gushaka imirimo cyangwa gucuruza.

Kuko ubu ntiwabara abanyamahanga baje gutura i Musanze no kuhakorera bizinesi zabo kandi bidufitiye akamaro, usibye kuba ari Akarere k’ubukerarugendo hanakorerwa ubucuruzi bwambukiranya imipaka burahari bwinshi, ari naho hava ubucuruzi bwa magendu zica mu nzira zitamenyerewe cyangwa se zitemewe.”

Yakomeje agira ati ” Rero uko iterambere rizamuka ni nako hari ibyaha tugenda tubona bifite aho bihurira n’abantu bashakisha amafaranga mu buryo butanyuze mu mategeko, ntabwo twavuga ko muri iyi Ntara ariho hari ibyaha byinshi bya magendu, ariko nibura mu mezi atatu ashize, habonetse cases zigera kuri 339, Burera ariyo iri imbere kuko ifite 239.”

ACP Rutikanga, yasobanuye ko kuba hagaragara ibyaha nk’ibi umuntu yavuga ko atari bike mu gihe kingana gutya, asobanura ko nta byacitse ihari ku rwego rw’umutekano kuko ngo iyo umutekano udahari abantu bava mu byabo, abandi bagapfa n’ibindi bibazo bikomeye, kandi ngo kugeza ubu ntabyabaye abaturage bameze neza.

Ishusho y’ibyaha byakunze kugaragara cyane mu Ntara y’Amajyaruguru muri iki gihe cy’amezi atatu ashize, ndetse byakunze kigarukwaho cyane mu binyamakuru harimo ibyaha bya magendu bingana na 339.

- Advertisement -

Ibyaha by’ubujura bwiganjemo gutera “Kaci”, kwambura amaterefone amasakoshi n’ibindi habonetse case 146, gukubita no gukomeretsa 85, gufata ku ngufu 32, n’ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byagaragaye muri Musanze na Rulindo.

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA

UMUSEKE.RW i Musanze