APR yatangiye urugendo rwo gutsinda imikino y’ibirarane

Ibifashijwemo na Niyibizi Ramadhan na Lamine Bah, ikipe y’Ingabo yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa kabiri wa shampiyona.

Kuri uyu wa gatatu, ni bwo APR FC yari yakiriye Bugesera FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa kabiri wa shampiyona utarakiniwe igihe ubwo ikipe y’Ingabo yari mu marushanwa Nyafurika ya CAF Champions League akinwa n’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane wa Afurika.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Péle Stadium guhera Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba. Ikipe y’Ingabo, ntiyari ifite abarimo Ruboneka Bosco, Richmond Lamptey na Dauda. Mugiraneza Frodouard yari yongeye kugaruka mu bakinnyi 11 Darko Novic yagiriye icyizere.

Ku ruhande rw’Abakeramurimo ba Bugesera, umunyezamu wa bo wa mbere, Arakaza Mac-Arthur, yari yasimbuwe na Mfashingabo Didier mu bakinnyi 11 babanjemo kuri uyu mukino. Nyarugabo Moïse na Singirankabo Djaroudi basanzwe babanzamo, uyu munsi babanje ku ntebe y’abasimbura.

Umukino wayobowe na Twagirumukiza Abdoul-Karim wari hagati mu kibuga, watangiye wihuta ku mpande zombi, cyane ko Haringingo Francis utoza Bugesera FC, azwiho gutuma ikipe atoza ikina umupira mwiza usukuye, ndetse na mugenzi we bahanganaga, akaba ari ku gitutu cyo gushaka amanota mu mikino yose y’ibirarane.

Ku munota wa 39 gusa w’umukino, Lamine Bah ukina hagati mu kipe y’Ingabo, yari afunguye amazamu ku mupira wabanje guhushwa na Niyibizi Ramadhan wateye mu izamu ariko Didier akawukuramo ariko akabura abawukura ku izamu rye, maze uyu munya-Mali ahita awuboneza mu izamu.

Bugesera FC yari yageze ku izamu kenshi ariko ntibashe kubyaza umusaruro uburyo bwose yabonye, yari igiye mu ihurizo ryo gushaka igitego cyo kwishyura n’icy’intsinzi, cyane ko na yo iri habi kugeza magingo aya.

Gusa APR FC iherutse gusurwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen. Mubarakh Muganga ndetse agasaba abakinnyi kongera umubare w’ibitego batsinda, ntiyari yiteguye kurekura kuko yakomeje gukina ishaka ibindi bitego ariko iminota 45 y’igice cya mbere, irangira igifite igitego 1-0.

Amakipe yombi yagarutse mu gice cya kabiri, buri yose ifite inyota yo kubona igitego, iyatsinze yashakaga kongeraho ibindi ariko iyatsinzwe na yo ikomeza gusatira ishaka kwishyura icyo yari yatsinzwe.

- Advertisement -

Mu minota ya mbere y’igice cya kabiri, APR FC yaje gukora impinduka, ikuramo Mamadou Sy na Mugisha Gilbert, basimburwa na Tuyisenge Arsène wahise akina nka rutahizamu na Nwobodo Chidiebere Johnson we wahise akina ku ruhande.

Izi mpinduka zaje gutanga umusaruro ku munota wa 79 ubwo Tuyisenge yakorerwagaho penaliti n’umunyezamu wa Bugesera FC, Arakaza Mac-Arthur wari wasimbuye Mfashingabo wavuye mu kibuga ababaye, maze Niyibizi Ramadhan ahita ayitsinda neza.

Akimara kubona igitego cya kabiri, Darko yahise akuramo Lamine Bah wahise asimburwa na Taddeo Lwanga uzwiho gucungira neza umutekano ba myugariro bakinana.

Ibi byahaga umutekano ikipe y’Ingabo, yatangaga ibimenyetso byo gutahana amanota atatu yuzuye kuri uyu mukino. Ni na ko byaje kurangira, APR FC yegukanye intsinzi y’ibitego 2-0 nyuma y’iminota 10 yongeweho. Yahise ifata umwanya wa gatandatu n’amanota 14 mu mikino irindwi imaze gukina.

Mugisha Gilbert wa APR FC, yatanze akazi nk’uko bisanzwe
Lamine Bah yatsindiye APR FC igitego cya mbere
Ni umusore ufasha cyane APR FC hagati mu kibuga
Ikipe y’Ingabo yabonye amanota yuzuye
Lamine ni umwe mu babaye beza muri uyu mukino
Bugesera FC ikomeje kujya ahabi

UMUSEKE.RW