AS Kigali na Kiyovu Sports zitabiriye CarFreeDay – AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Amakipe aterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali ya AS Kigali na Kiyovu Sports, yifatanyije n’abanya-Kigali muri Siporo Rusange Ngarukakwezi izwi nka “CarFreeDay.”

Ni Siporo yabaye ku Cyumweru cya tariki ya 24 Ugushyingo 2024. Mu bayitabiriye basanzwe mu nzego za Leta, harimo Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Mukazayire Nelly n’abandi.

Mu rwego rwo gufatanya mu bukangurambaga butandukanye, ikipe ya AS Kigali na Kiyovu Sports, zakoze iyi “CarFreeDay” yasozaga ukwezi k’Ugushyingo 2024.

Urucaca rwari rwazanye abakinnyi bakuru, ingimbi ndetse n’abayobozi b’iyi kipe bari bahagarariwe na Visi Perezida wa Kabiri, Mbarushimana Ally.

AS Kigali yari ihagarariwe n’ingimbi za yo kuko ikipe nkuru yo yari yerekeje mu Karere ka Huye gukina n’Amagaju FC umukino wa shampiyona w’umunsi wa 10.

Ni Siporo Rusange kandi, yatangirijwemo indi nshya abantu basiganwa mu modoka mu buryo bw’ikoranabuhanga (E-Sports Simulator).

CarFreeDay ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016, igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali gukunda gukora siporo bityo bakagira ubuzima bwiza.

Abayobozi bahise baboneraho gutangiza Siporo yo gusiganwa ku modoka biciye ku Ikoranabuhanga
Ni gahunda yatangijwe ku mugaragaro
Umunyambanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Nelly Mukazayire, yari yitabiriye iyi “CarFreeDay”
Aba fite Ubumuga bwo kutabona, bari muri iyi Siporo
Kiyovu Sports yari ihabaye
Abayobozi batandukanye ntibajya batangwa iyi Siporo
Abanya-Kigali ntibajya babura muri iyi Siporo Rusange
Umuryango wa Ossousa ndetse n’ingimbi za AS Kigali, bari mu bitabiriye “CarFreeDay”
Abakinnyi ba Kiyovu Sports muri “CarFreeDay “
CEO w’Urucaca (ibumoso), yari ahabaye
Biba ari ibyishimo ku bakora iyi Siporo
Baba bafite akanyamuneza
Abakuze ntibajya batangwa
Ingimbi za AS Kigali zagize amahirwe yo guhura n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage
Ingimbi za AS Kigali zari zitabiriye “CarFreeDay”
Bahagurukiye mu Mujyi berekeza kuri KCC
Abakuze baba bitabiriye iyi Siporo
Ossousa iba ihagarariwe
Ni abasore bari benshi
Ingimbi za Kiyovu Sports, zari zihabaye

UMUSEKE.RW