Bugesera: Abaturage biniguye ku byifuzwa mu ngengo y’imari ya 2025/26

Gukemura gusiragira ku tugari duhoraho ingufuri, kumara amezi amavomero yarumye, ‘Poste de Santé’ zimeze nk’imitako, abana biga bicaye hasi, amashanyarazi ataragera hose, n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda z’imburagihe, ni bimwe mu byo abaturage b’Akarere ka Bugesera bifuza ko byazibandwaho mu gutegura igenamigambi ry’ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2025-2026.

Ku wa 29 Ugushyingo 2024, umushinga Prima FVA wagaragaje ibyavuye mu bushakashatsi wakoze mu Karere ka Bugesera, hifashishijwe ikarita nsuzuma mikorere mu rwego rwo guteza imbere ubuzima bukomatanyije mu iterambere rirambye ry’abaturage.

Hagaragajwe ko abaturage bifuza ko hakongerwa serivisi zitangwa mu rwego rw’ubuhinzi, harimo kugabanya ibiciro by’inyongeramusaruro kuko ihenze, ndetse serivisi zikaba zanagezwa mu mirenge yose ku gihe.

Abaturage barasaba gufashwa kubona ubwanikiro bw’umuceri buhagije, isoko rifatika, kuko bavunika bahinga ariko umusaruro wabo ukagurwa intica ntikize.

Abanya-Bugesera bagaragaje ko bifuza kwegerezwa amavomero mu Mirenge yose, ndetse bagahabwa amazi mu buryo buhoraho, kuko ngo hari n’abamara amezi nta n’igitonyanga babona, amavomo yarakamye.

Abaturage bagaragaje ko Utugari dukwiriye kongererwa bakozi, kuko ubucye bwabo bubatera guhora mu nzira bajya kwaka serivisi. Hari n’aho bagera bagasangaho ingufuri, ngo abayobozi bagiye mu nama zidashira.

Bongeraho ko ibiro by’utugari bikwiriye kugira ibikoresho bihagije, kandi inyubako zabyo zikajyana n’icyerekezo cy’igihugu, aho zitari zikubakwa ndetse n’Abakuru b’Imidugudu bakagira aho bakorera.

Mu rwego rw’ubuzima, barasaba ko imikorere ya ‘Poste de Sante’ ivugururwa, kuko zimwe muri zo zidakora ndetse izigerageza gufungura imiryango, ugasanga zikora inshuro ebyiri mu cyumweru gusa.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’umushinga wa Prima FVA, byagaragaye ko zimwe muri izo ‘Poste de Sante’ zitanga serivisi mbi cyane, kikaba ari ikibazo kigaragara mu Mirenge hafi ya yose.

- Advertisement -

Abakoresha Ubwisungane mu kwivuza mu Mirenge yose y’Akarere ka Bugesera basaba ko ikibazo cyo kudahabwa imiti idatangwa kuri Mituweli cyazavugutirwa umuti.

Ikibazo cy’ubucucike mu mashuri abanza ndetse n’ay’isumbuye kiri mu biteje inkeke, ahatangwa urugero nka GS Rurenga muri Mwogo no mu Murenge wa Nyarugenge.

Hagaragazwa ko hari aho abana bakicara hasi, amarerero akiri macye, ndetse n’abana bata amashuri cyane cyane abangavu baterwa inda z’imburagihe biganje mu Murenge wa Mwogo.

Jean Marie Vianney Gakwaya, Umuyobozi w’Umushinga PRIMA FVA, avuga ko kuganira n’abayobozi b’Imirenge n’Akarere bigamije kubagaragariza ibibazo bitarakemurwa kugira ngo bihabwe umurongo.

Ati: ‘Haracyarimo ibibazo, kandi abayobozi biyemeje kuzabikemura bakajya hamwe, kuko bikeneye ingengo y’imari mu Karere ka Bugesera.’

Gusa, anashimangira ko imyumvire y’abaturage ikiri hasi, aho batabasha gusobanura neza ibyo bifuza kugira ngo inzego zibishinzwe zibishakire ibisubizo birambye.

Yerekanye ko mu cyiciro cya mbere cy’ubushakashatsi bakoze mu Karere ka Bugesera, hari n’aho bajya gukusanya ibitekerezo, ariko abaturage bakitabira inama ari mbarwa.

Gakwaya yasabye ubuyobozi gukomeza kwegera abaturage kugira ngo bumve ibyifuzo byabo, kugira ngo ibiremereye bizahabwe umwanya w’imbere mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rilima, Sebarundi Ephrem, yagaragaje ko hari ibibazo bidakenera ingengo y’imari, ahubwo bisaba ko inzego zitandukanye zegera abaturage kugira ngo bikemurwe.

Yagarutse ku byagaragajwe na bamwe mu baturage, birimo serivisi mbi bahabwa na bimwe mu bigo nderabuzima, avuga ko biri mu nshingano z’abayobozi guhwitura abayobozi b’ibyo bigo kugira ngo ibyo banengwa n’abaturage bikosorwe.

Ati ” Abayobozi batandukanye ku rwego rw’Imirenge bahamije ko bagiye kwishakamo ibisubizo bagacyemura ibi bibazo.”

Sebarundi avuga ko hari ibyifuzo by’abaturage bikemurwa n’inzego za Leta, Abafatanyabikorwa ndetse n’ibikemurwa n’abaturage ubwabo.

Igikorwa cyo kumurika ubu bushakashatsi cyitabiriwe n’abakozi b’Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, Abafatanyabikorwa b’umushinga Prima FVA, ndetse n’Imboni z’Imiyoborere mu Karere ka Bugesera.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC, yemeza ko gushyiraho gahunda zitandukanye n’icyerekezo cy’igihugu byose bishingira ku kuzamura imibereho y’umuturage no kuzamura uruhare rwe mu iterambere ry’igihugu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rilima Sebarundi Ephrem

Jean Marie Vianney Gakwaya, Umuyobozi w’Umushinga PRIMA FVA (Faith Victory Association

MURERWA DIANE 

UMUSEKE.RW i Bugesera