David Bayingana yateye utwatsi Fatakumavuta wamushinje ivangura

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umunyamakuru wa B&B Kigali FM, David Bayingana yahakanye yivuye inyuma  ko nta vangura rimurangwaho nk’uko aherutse kurishinjwa na Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta, ubwo yireguraga mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Tariki ya 5 Ugushyingo 2024, ni bwo Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta, yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ubwo yireguraga ku byaha akekwaho birimo  ibyo gukangisha gusebanya, kubuza amahwemo hifashishijwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, ivangura n’ibindi.

Ubwo yireguraga, Fatakumavuta hari aho yashyize mu majwi Bayingana David, ndetse avuga ko uyu munyamakuru yamukoreye ivangura ariko undi yabihakanye yivuye inyuma ndetse avuga ko mu buzima bwe nta vangura rimurangwaho cyangwa rizigera rimurangwaho.

Bayingana yabigarutseho mu butumwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga, aho yavuze ko nyuma yo kubona ibyo Sengabo Jean Bosco (Fatakumavuta) yatangaje ubwo yireguraga mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro tariki ya 5 Ugushyingo 2024, yahisemo kubinyomoza.

David yavuze ko yatunguwe ndetse akababazwa cyane n’ibyo yise ibinyoma bya Fatakumavuta, kuko byangiza izina rye.

Ati “Mu buzima bwanjye bwose, uko narezwe, natojwe n’uko nize nta na hamwe mpurira n’ivangura, iryo ari ryo ryose. Nzira kandi ndwanya n’ingufu zanjye zose irondakoko aho riva rikagera. Ndi Umunyarwanda biteye ishema kandi ubyubahira abo tubisangiye bose, nkanubaha kandi ngaha agaciro Ikiremwamuntu ku Isi yose. Ibi birandanga, mbyemera ntyo kandi nta gahato.”

Uyu mugabo yasoje avuga ko afatanyije n’Abanyamategeko be, bari gusesengura ibyamuvuzweho, ku buryo vuba biteguye kwisunga Ubutabera kugira ngo akurweho igisebo yashyizweho na Fatakumavuta mu byo yise ibinyoma.

Fatakumavuta akurikiranyweho ibyaha byo gukangisha gusebanya, kubuza amahwemo hifashishijwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, ivangura n’ibindi. Ndetse, aheruka gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo.

Mu bamureze, nk’uko Ubushinjacyaha bwabitangaje, harimo Muyoboke Alex, Meddy n’abandi. Ubwo aheruka kwiregura mu rukiko yavuze ko asanzwe afitanye ibibazo na Muyoboke Alex kuva mu mwaka wa 2017, igihe Muyoboke Alex yarebereraga inyungu Charly na Nina.

- Advertisement -

Yagaragaje ko yakoze inkuru itarishimiwe n’uyu mugabo hanyuma agashaka kumwirukanisha aho yakoraga ariko bikamunanira. Yavuze ko nyuma y’aho, Safi Madiba yagerageje kubunga ndetse batera intambwe ya mbere ariko “David Bayingana abyivangamo abwira Muyoboke kutazigera yiyunga n’imbwa y’Umuhutu”.

David Bayingana yahakanye ivangura Fatakumavuta yamuvuzeho
Ubutumwa bwa David Bayingana
Fatakumavuta yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

UMUSEKE.RW