Dième wakiniraga Kiyovu Sports yerekeje i Burayi

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Uwari umukinnyi wa Kiyovu Sports ukina hagati mu kibuga, Tuyisenge Hakim uzwi nka Dième, yamaze kwerekeza ku Mugabane w’i Burayi aho yasanze umukunzi we nyuma yo gutandukana n’iyi kipe.

Mu minsi ishize, ni bwo uyu musore ukina hagati mu kibuga afasha ba myugariro, yahagaritse akazi muri Kiyovu Sports nyuma y’uko hari ibyo yishyuzaga birimo imishahara ye. Gusa nyuma y’igihe gito ahagaritse akazi, ubuyobozi bw’ikipe bwahise bumuhagarika biciye mu nyandiko, nyuma yo kumushinja guta akazi.

Gusa amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko byose yabikoraga ari gutegura urugendo rwo kwerekeza mu gihugu cy’u Budage aho yasanze umukunzi we witwa Latifah ndetse bitegura kurushinga.

Nyuma y’igihe gito Hakim ageze i Burayi, ni umusore ufata umwanya agatembera mu bindi bihugu bituranye n’u Budage. Mu minsi ishize, yari yagiye gutemberera mu Bufaransa mu Mujyi wa Paris.

Dième yazamukiye mu Isonga FC, ahavuye ajya muri Police FC, aca muri Etincelles FC, ahava aza muri Gasogi United, ubwo yahasozaga amasezerano yahise ajya muri Kiyovu Sports yari akirimo kugeza ubu. Uretse kuba akina hagati, ni umukinnyi ushobora no gukina mu mutima w’ubwugarizi.

Dième yasanze umukunzi we mu Budage
Mu minsi ishize yatembereye i Paris mu Bufaransa

UMUSEKE.RW