Ese Mvukiyehe Juvénal akwiye kuba igicibwa muri Kiyovu?

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Abakurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda, ntibemeranya ku kuba uwahoze ayobora Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, akomeje kugirwa igicibwa muri iyi kipe nyamara yarigeze gutuma abakunzi ba yo bamwenyura ubwo bakomangaga ku gikombe cya shampiyona imyaka ibiri ikurikirana.

Muri Nzeri mu 2020, ni bwo abanyamuryango ba Kiyovu Sports, bahundagaje amajwi kuri Mvukiyehe Juvénal bamutora nka perezida w’iyi kipe wari usimbuye Mvuyekure François na Komite Nyobozi bafatanyaga.

Uyu muyobozi wa Kiyovu agitorwa, yijeje abakunzi b’iyi kipe ko azakora ibishoboka byose ikegukana igikombe cya shampiyona banyotewe ndetse ikagaruka mu ruhando rw’amakipe akomeye mu Rwanda nk’uko byahoze.

Ni umugabo wageregeje kugura abakinnyi beza, yaba Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga. Mu bibukwa beza Mvukiyehe yaguze, harimo Kimenyi Yves, Eric, Mugenzi Bienvenue, Nshimirimana Ismaël Pitchu, Bigirimana Abedi, Emmanuel Okwi n’abandi.

Ku mwaka we wa mbere, nta bwo byagenze neza kuko Kiyovu Sports yisanze iri ku makipe umunani yarwaniraga kutamanuka mu cyiciro cya kabiri. Umwaka wahise ukurikiraho, iyi kipe yaje mu makipe yahanganiraga ibikombe byombi [icya shampiyona n’icy’Amahoro] ariko birangira ikibuze.

Mu myaka ibiri yakurikiyeho, Urucaca rwahanganiye igikombe cya shampiyona mu buryo bugaragara ndetse APR FC igitwara ku kinyuranyo cy’ibitego. Aho hari mu mwaka wa 2020-21 na 2021-22.

Bimwe mu byo uyu mugabo yakoze n’ubwo hari Abayovu bahamya ko yanabasigiye ibibazo byinshi, harimo ko yabashije kugarurira ikipe igitinyiro, kuyigurira abakinnyi beza, kugira uruhare mu modoka iyi kipe yaguze, gutuma Abayovu bongera kwigaranzura Rayon Sports nyuma y’imyaka myinshi.

Gusa nyuma y’ibyiza yayifashije kugeraho, hari n’andi makosa Mvukiyehe ashinjwa n’abakunzi b’Urucaca, ndetse yatumye bagera aho kumwaka Ubunyamuryango bwa yo. Amwe mu makosa bamwe bavuga ko batazamubabarira, harimo kugura kwirukana abakozi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, byanatumye ifatitwa ibihano bikomeye na FIFA.

Harimo kandi kugirana amasezerano aziranyeho na bamwe mu bakinnyi yaguze ubwo yari akiri umuyobozi wa yo. Harimo kandi kudakorera mu mucyo nk’uko bamwe mu bo bakoranaga muri Komite Nyobozi, bakomeje kubivuga.

- Advertisement -

Kuva yava mu buyobozi bwa Kiyovu Sports, iyi kipe yakomeje kugorwa n’ibibazo by’amikoro ndetse bigikomeje kugeza magingo aya.

Gusa abashyira ku munzani w’ibi byose Juvénal yakoreye Urucaca mu gihe yahamaze, bahamya ko atari umuntu wagakwiye kuba yangwa kugera aho aza no mu nteko Rusange ya yo ariko akangirwa kwinjira ndetse akakwa Ubunyamuryango. Ikirenze kuri ibi kandi, bamwe mu bakunzi ba yo bakomeje kugaragaza ko bari bakimunekeye n’ubwo abandi badakeneye no kumva izina rye.

Ikindi bamwe mu bakunzi b’iyi kipe bahurizaho, ni uko niba Igihugu cy’u Rwanda gishishikariza Abanyarwanda kunga Ubumwe, nta mpamvu n’imwe yatuma uyu mugabo agirwa igicibwa kuko hari ibyiza yabashije kugeraho n’ubwo nk’umuntu hari aho bitagenze neza.

Haribazwa impamvu Abayovu bakomeje kugira Mvukiyehe Juvénal igicibwa muri iyi kipe

UMUSEKE.RW