Etincelles yateguje Abayovu kwambukana amanota atatu

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Biciye ku mutoza mukuru wa Etincelles FC iterwa inkunga n’Akarere ka Rubavu, iyi kipe yijeje abanya-Rubavu ko yaje i Kigali kuhatsindira Kiyovu Sports, igatahana amanota atatu imbumbe.

Kuri uyu wa Gatanu guhera Saa Cyenda z’amanywa, Kiyovu Sports iraba icakirana na Etincelles FC kuri Kigali Péle Stadium mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bagabo. Aya makipe yombi, nta bwo ahagaze neza ku rutonde rwa shampiyona ariko ikipe yo ku Mumena yo ihagaze habi kurusha izindi kuko ni yo ya nyuma.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo yo kunanura imitsi, umutoza mukuru wa Etincelles FC, Nzeyimana Mailo, yavuze ko bazanywe i Kigali no kwambukana amanota atatu mu Karere ka Rubavu. Uyu mutoza yavuze ko abizi neza ko na Kiyovu iyakeneye ariko ibyo bidakuraho intego yabazanye mu Mujyi wa Kigali.

Ati “Twiteguye neza gukina na Kiyovu. Tuje gushaka intsinzi n’ubwo twese tuyishaka. N’ubwo abantu bavuga ko Kiyovu imeze nabi ariko twe nta bwo ibyo byaturangaza. Turabizi ko Kiyovu yiteguye neza. Turakina n’ikipe yiteguye neza ariko twe twaje kujyana amanota atatu.”

Abajijwe ku kuba iyi kipe y’i Rubavu imaze imikino umunani idatsindira Urucaca i Kigali, niba bidashyira igitutu ku bakinnyi be, Mailo yasubije ko we mu buzima bwe atajya yita ku byarangiye ahubwo areba uko uko amakipe aba ahagaze muri icyo gihe agiye guhura.

Uyu mutoza yakomeje avuga ko muri uyu mukino, ikipe ye iraza kuba isatira cyane kandi ikanaza kuba yugarira neza ku buryo mu gihe yaba yabonye igitego, yaza kukirinda neza.

Urucaca ruri ku mwanya wa nyuma n’amanota atatu rwakuye kuri AS Kigali ku mukino wa mbere wa shampiyona. Iyi kipe yo ku Mumena imaze imikino umunani itsindwa.

Etincelles FC yahize gutahana amanota atatu yuzuye

UMUSEKE.RW