Fatakumavuta yasabye Gorilla kumuha impano yo gutsinda Rayon

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umuvugizi wa Gorilla FC ufungiwe muri Gereza ya Mageragere, Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta, yasabye iyi kipe kuzamutsindira Rayon Sports.

Ku Cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2024, ni bwo Gorilla FC, izakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona. Ni umukino uzabera kuri Kigali Péle Stadium Saa Cyenda z’amanywa.

Ni umukino ufite igisobanuro kinini ku makipe yombi, cyane ko imikino yose isanzwe aya makipe itajya yoroha.

Mu ibaruwa ifunguye, Fatakumavuta yandikiye Gorilla FC abereye Umuvugizi, yayisabye kuzamutsindira uyu mukino ukaba impano bazamugenera aho afungiye.

Yagize ati “Muraho neza muryango wa Gorilla. Nejejwe no kubandikira iyi baruwa, mboneraho kubamenyesha ko meze neza.

Yakomeje agira ati “Ndanezerewe cyane kubona Gorilla ku mwanya iriho muri shampiyona n’ibitego tumaze gutsinda.”

Yongeyeho ati “Hano muri gereza nahasanze abakunzi benshi ba Gorilla FC, ari na yo mpamvu, nk’umuvugizi, ari iby’agaciro kubona ku Cyumweru mutsinda Rayon Sports nk’uko bisanzwe. Imikino turayireba.”

Yakomeje avuga ko gutsinda uyu mukino, bizaba ari impano ikomeye bamuhaye kandi bizarushaho kumunezeza aho ari.

Ati “Izaba ari yo mpano ikomeye mumpaye hano mu buroko. Murabizi ko ari yo ntego n’umuhigo.”

- Advertisement -

Fatakumavuta afunzwe iminsi 30 y’agateganyo kubera hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranweho.

Muri ibyo byaha, harimo ibyo gukangisha gusebanya, kubuza amahwemo hifashishijwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, ivangura n’ibindi.

Fatakumavuta yasabye Gorilla FC kuzamuha impano yo gutsinda Rayon Sports
Ibaruwa ifunguye yandikiye Umuryango mugari wa Gorilla FC

UMUSEKE.RW